ULK Iri Kuzamura Ubumenyi Bwa Ba Rwiyemezamirimo

Ba rwiyemezamirimo bo mu bigo bikiyubaka n’abandi bafite aho bagejeje batangiye amahugurwa y’uburyo barushaho gucuruza bunguka. Ni amahugurwa bari guherwa muri Kaminuza yigenga ya Kigali mu kigo cyayo kitwa ULK Business Incubation Center.

Iki kigo kiri gufatanya uyu murimo n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Ikigo Kigali Business Angel.

Zimwe mu mbogamizi zigaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda ni ukutagira ubumenyi buhamye butuma ruhanga umurimo uzaramba.

Umurimo uzaramba uhera ku gitekerezo kizima kandi cyubatse ku buryo ishyirwa mu bikorwa ryacyo ritazabangamirwa n’uko kizwe nabi.

Abahugura uru rubyiriko ni abahanga mu bucuruzi, ubukungu no guhanga imirimo batandukanye.

Barimo kandi abashoye imari ikazamuka, ikunguka, hakabamo  abanyamabanki, abayobozi n’abandi

Umuyobozi wari uhagarariye Kaminuza ya ULK mu itangizwa ry’aya mahugurwa witwa Dr.Roger Mugabe yasabye abo ba rwiyemezamirimo bato ko ubumenyi bagiye guhabwa budakwiye kuzaba impfabusa.

Avuga ko baramutse babukoresheje neza byazababera uburyo bwiza bwo kwiteza imbere n’igihugu cyabo kikunguka.

Dr. Mugabe avuga ko  Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, izakomeza kubaba hafi mu kubungura ubumenyi no  kubunganira mu bindi bazakenera.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo  witwa Ruhinda Jean Bosco usanzwe unigisha muri ULK Business Incubation Center avuga ko burya amahirwe abaho ariko bisaba kuyashaka ukayabona kandi wayabone ntuyarekure.

Abahuguwe nabo bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku byo bigishijwe

Yabwiye abari aho ko kuba rwiyemezamirimo bisaba guhozaho.

Mu gihe ayo mahugurwa azamara, abahuguwe bazahabwa amasomo n’abantu batandukanye bikorera ku giti cyabo cyangwa bakorera ibigo by’imari n’iby’ubucuruzi bitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version