Ibyo u Rwanda Rwishimira Mu Rwego Rw’Uburezi Mu Myaka 7 Ishize

Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko mu myaka irindwi ishize urwego rw’uburezi bw’u Rwanda rwateye imbere ku kigero kigaragara.

Bimwe mu byerekana ko uru rwego rwateye imbere ni umubare w’ibyumba by’amashuri byubatswe bigabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu ishuri bituma abarimu bigisha bisanzuye.

Ikindi ni uko ibigo by’amashuri y’imyuga yongerewe.

Mu Nama y’Umushyikirano ya 19 yaraye itangirijwe muri Kigali Convention Center, Minisitiri w’Intebe yahavugiye ko muri gahunda ya Guverinoma y’Iterambere, urwego rw’uburezi rwateye imbere ku rwego rufatika.

Ni gahunda ikubiye muri NST 1 yatangijwe mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2024, ari nawo uzaberamo amatora y’Umukuru w’u Rwanda mu mezi y’Impeshyi.

Ngirente yagize ati: “ Imwe mu nkingi zigize NST 1 twateje imbere ni iy’uburezi. Twashoye mu burezi kugira ngo abanyeshuri barangiza amashuri babe ari abantu bazi ibyo bize, biteguye guhangana n’abandi ku isoko. Ibyo twakoze kandi byafashije mu kugabanya ubucucike mu mashuri, bigabanya intera iri hagati y’aho umwana ataha n’aho yiga kandi dutangiza gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.”

Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2024, hirya no hino mu Rwanda hubatswe ibyumba 27,000 by’amashuri.

Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko ibyo byumba byagize uruhare runini mu kugabanya urugendo umunyeshuri na mwarimu bakoraga bajya cyangwa bava ku ishuri.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko hari ibigo bya TVET n’iby’imyuga 563 byubatswe hirya no hino mu Rwanda.

Hari kandi n’ibigo byigisha ikoranabuhanga byubatswe k n’ibindi biteganywa kubakwa mu gihe gito kiri imbere.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko mu myaka irindwi ishize Guverinoma yakoze k’uburyo umubare w’abarimu biyongera.

Ikindi cyo kwishimira ni uko umubare w’abanyeshuri bigishwa n’umwarimu umwe wagabanutse uva kuri byibura abanyeshuri 62 ugera kuri byibura abanyeshuri 57, iyi ikaba ari imibare yo mu mpera z’umwaka wa 2023.

Mu mwaka wa 2022 Guverinoma y’u Rwanda yazamuye umushara wa mwarimu, abo mu mashuri yisumbuye bazamurwa kuri 88% n’aho uwo mu mashuri abanza abanza bongererwa 40%, byose bikorwa bitewe n’urwego rw’amashuri yabo.

Kugaburira abana ku ishuri nabyo ni gahunda Leta y’u Rwanda yishimira kubera ko yafashije mu kugabanya umubare w’abana bavaga mu ishuri kubera kuhasonzera.

Muri gahunda yo kuzamura imibereho myiza ya mwarimu, hari amafaranga Guverinoma yashyize muri Koperative Umwalimu SACCO.

Byakozwe mu rwego rwo gufasha abarimu kugera ku mari bazishyura ku nyungu nto.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version