Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umubano Mu Bantu: Abaturage Ba Nigeria Ntibashaka Ko Niger Iterwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umubano Mu Bantu: Abaturage Ba Nigeria Ntibashaka Ko Niger Iterwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2023 12:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uretse Sena ya Nigeria yanze ko Perezida Bola Tinubu agaba ibitero kuri Niger,  abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, abanyamakuru, sosiyete sivile n’intiti zo muri iki gihugu…bose bavuga ko bidakwiye ko Niger igabwaho igitero.

Bavuga ko ibiganiro by’amahoro ari byo byatanga umuti urambye kandi wa kivandimwe.

Ubusanzwe Nigeria isangiye umupaka na Niger ureshya na kilometero 1500.

Hagati aho kandi Niger isangiye umupaka n’ibindi bihugu bitandatu, Nigeria ikaba iya karindwi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umushakashatsi mu kigo cya Nigeria kiga iby’amahame ya Demukarasi n’Amajyambere witwa Dengiyefa Angalapu yabwiye RFI ko kuba abaturage ba Nigeria muri rusange badashaka ko igihugu cyabo kirwana na Niger bifite ishingiro no ku mibanire y’abatuye ibi bihugu byombi.

Avuga ko ku mupaka Nigeria igabaniraho na Niger hari ubwo usanga inzu imwe ari yo igabanya ibihugu byombi, abo hakurya barashatse mu bo hakuno.

Uru ruvange rw’amaraso ngo rutuma umubano w’abaturage kuri buri ruhande ukomera.

Wa mushakashatsi avuga ko haramutse hagize ibihugu bitera Niger, abaturage bayo benshi bahita bahungira muri Nigeria kuko ari nini kandi bakaba bahafite ababo.

Uko kwihuza kw’aba baturage kandi ni ko gutuma bigorana ko abakoze ibyaha muri Nigeria bafatwa kuko bahita bahungira muri Niger.

- Advertisement -

Biragoye k’uburyo bigora abayobozi kumenya niba urugo rwo kwa runaka ruherereye muri iki gihugu cyangwa muri kiriya!

Ibi nibyo Boko Haram yari yaragize iturufu, ikica abo muri Nigeria igahita isimbukira hakurya.

Igisigaye ni ukureba uko ibintu biri bugende mu gihe nyirantarengwa yari yatanzwe n’ibihugu byo muri ECOWAS yaraye irangiye ngo Niger irekure Perezida Bazoum nibitaba ibyo iraswe.

TAGGED:AbaturageECOWASfeaturedIntambaraNigerNigeria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Umuzamu Yahiriye Mu Nzu Yari Arinze
Next Article Urukiko Rwategetse Ko Kabuga Arekurwa Urubanza Rwe ‘Rugahagarikwa’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?