Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umubano Wa Polisi Y’u Rwanda N’Iy’Ubutaliyani Uratera Imbere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umubano Wa Polisi Y’u Rwanda N’Iy’Ubutaliyani Uratera Imbere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 October 2022 6:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego gushyira mu bikorwa umugani uvuga ko ‘ifuni ibagara ubucuti ari akarenge’, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasuye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Butaliyani. Yahuye na Gen Nicole Conforti uri mu bayobozi bakuru b’iyi Polisi ukorera i Venice.

Bagiranye ibiganiro bigamije kurushaho kunoza no guteza imbere ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Ubu bufatanye buri mu nzego zitandukanye harimo amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda bakora mu nzego nyinshi harimo n’abarinda umutekano wo mu mazi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza hamwe  n’itsinda ayoboye banasuye icyicaro cya Carabinieri kiri mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani.

Mu mezi make ashize, bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi y’u Butaliyani basuye u Rwanda babonana n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ndetse na Perezida Kagame abakira mu Biro bye.

Nyuma yo kubonana na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, Umukuru wa Polisi y’u Butaliyani Lt General Teo Luzi yahuye na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro. Gen Luzi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Hari mu gitondo cyo kuwa Mbere taliki 11, Ukwakira, 2021 nibwo  Gen Luzi yakirwaga na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda.

Yamwakiririye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Polisi y’u Butaliyani yitwa Carabinieri ifitanye umubano na Polisi y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2017.

The Inspector General of Police IGP) Dan Munyuza, who is on a working visit in Italy visited the Center of Excellence for Stability Police Units (CoESPU) which provides advanced training on Peace Support Operations. https://t.co/9NFulEsyaT pic.twitter.com/MkphuNHgvS

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 11, 2022

Incamake y’amateka ya Polisi Arma dei Carabinieri…

Ni Urwego rw’Umutekano mu Butaliyani rushinzwe gucungira ababutuye umutekano.

Rukorana n’izindi nzego za kiriya gihugu zirimo urwego rwitwa Polizia di Stato n’urundi rwitwa Guardia di Finanza.

Ku rundi ruhande ariko, Arma dei Carabinieri ifite inshingano zisa n’iza gisirikare kuko n’ubundi ari urwego rwa kane rw’ingabo z’u Butaliyani.

Ikindi ni uko ruriya rwego rushinzwe no gusuzuma imyitwarire y’abasirikare b’u Butaliyani.

Ni urwego rukomeye kuko rwita ku basivili ndetse n’ikinyabupfura cy’abasirikare.

Mu ntangiriro y’imikorere y’uyu mutwe(hari mu Kinyejana cya 19), wabanje gukora ari Polisi y’Intara ya Sardinia, ariko nyuma uza kugira imbaraga nyinshi uhinduka Polisi y’abasivili n’iy’abasirikare.

Nirwo rwego umunyagitugu wategetse u Butaliyani witwa Benito Mussolini yakoresheje acecekesha abatarumvaga abatwara ya Gifashisite( fascist ) yari yadukanye ayasangiye na Adolf Hitler wategekaga u Budage na Franco wategekaga Espagne.

Abo muri Arma dei Carabinieri ni nabo bamuhiritse nyuma yo kubona ko politiki ye yari irimo itsindwa.

Ni ishami ry’umutekano rikomeye k’uburyo ryemerewe gukorera akazi aho ari ho hose mu Butaliyani kandi rigakoresha intwaro igihe icyo icyo aricyo cyose.

Ubu bubasha ryabugize mu mwaka wa 2000.

TAGGED:ButaliyanifeaturedMunyuzaPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Yo Gufungura Inama Y’Abadepite, Kagame Yakiriye Abayobozi Bakuru
Next Article Bloomberg Television Yemerewe Gukorera Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?