Mu rwego gushyira mu bikorwa umugani uvuga ko ‘ifuni ibagara ubucuti ari akarenge’, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasuye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Butaliyani. Yahuye na Gen Nicole Conforti uri mu bayobozi bakuru b’iyi Polisi ukorera i Venice.
Bagiranye ibiganiro bigamije kurushaho kunoza no guteza imbere ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Ubu bufatanye buri mu nzego zitandukanye harimo amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda bakora mu nzego nyinshi harimo n’abarinda umutekano wo mu mazi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza hamwe n’itsinda ayoboye banasuye icyicaro cya Carabinieri kiri mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani.
Mu mezi make ashize, bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi y’u Butaliyani basuye u Rwanda babonana n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ndetse na Perezida Kagame abakira mu Biro bye.
Nyuma yo kubonana na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, Umukuru wa Polisi y’u Butaliyani Lt General Teo Luzi yahuye na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro. Gen Luzi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Hari mu gitondo cyo kuwa Mbere taliki 11, Ukwakira, 2021 nibwo Gen Luzi yakirwaga na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda.
Yamwakiririye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
Polisi y’u Butaliyani yitwa Carabinieri ifitanye umubano na Polisi y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2017.
The Inspector General of Police IGP) Dan Munyuza, who is on a working visit in Italy visited the Center of Excellence for Stability Police Units (CoESPU) which provides advanced training on Peace Support Operations. https://t.co/9NFulEsyaT pic.twitter.com/MkphuNHgvS
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 11, 2022
Incamake y’amateka ya Polisi Arma dei Carabinieri…
Ni Urwego rw’Umutekano mu Butaliyani rushinzwe gucungira ababutuye umutekano.
Rukorana n’izindi nzego za kiriya gihugu zirimo urwego rwitwa Polizia di Stato n’urundi rwitwa Guardia di Finanza.
Ku rundi ruhande ariko, Arma dei Carabinieri ifite inshingano zisa n’iza gisirikare kuko n’ubundi ari urwego rwa kane rw’ingabo z’u Butaliyani.
Ikindi ni uko ruriya rwego rushinzwe no gusuzuma imyitwarire y’abasirikare b’u Butaliyani.
Ni urwego rukomeye kuko rwita ku basivili ndetse n’ikinyabupfura cy’abasirikare.
Mu ntangiriro y’imikorere y’uyu mutwe(hari mu Kinyejana cya 19), wabanje gukora ari Polisi y’Intara ya Sardinia, ariko nyuma uza kugira imbaraga nyinshi uhinduka Polisi y’abasivili n’iy’abasirikare.
Nirwo rwego umunyagitugu wategetse u Butaliyani witwa Benito Mussolini yakoresheje acecekesha abatarumvaga abatwara ya Gifashisite( fascist ) yari yadukanye ayasangiye na Adolf Hitler wategekaga u Budage na Franco wategekaga Espagne.
Abo muri Arma dei Carabinieri ni nabo bamuhiritse nyuma yo kubona ko politiki ye yari irimo itsindwa.
Ni ishami ry’umutekano rikomeye k’uburyo ryemerewe gukorera akazi aho ari ho hose mu Butaliyani kandi rigakoresha intwaro igihe icyo icyo aricyo cyose.
Ubu bubasha ryabugize mu mwaka wa 2000.