Umubano Wa Putin N’Abakandida Mu Matora Ya Perezida W’u Bufaransa Ushobora Guhindura Ibintu

Mu gihe kuri iki Cyumweru taliki 10, Mata, 2022, Abafaransa bazatora uzabayobora mu yindi myaka itanu, imibare y’agateganyo irerekana ko Emmanuel Macron ari we uri imbere akarusha Marine Le Pen umukurikira amanota abiri.

Uyu mugore uri mu banyapolitiki bakomeye mu Bufaransa kimwe mu bishobora kuzatuma atakaza amajwi ni amashusho yamwerekanaga mu mwaka wa 2017 aramukanya na Perezida w’u Burusiya Vladmin Putin.

Aho Putin atereye Ukraine mu gihe cy’ukwezi  kurengaho iminsi micye gushize, biravugwa ko ifoto yagaragaje Marine ari kumwe nawe, yatumye hari Abafaransa bamuvaho, bityo bikaba bishobora kuba muri bimwe bizatuma atakaza amajwi.

Ikinyamakuru cyitwa La Libération gikorera i Paris kikaba kiri no mu bikoreshwa n’abo ku ruhande rwa Marine Le Pen cyanditse ko hari abayobozi mu ishyaka rye basaba abayoboke babo guca kandi bagatwika amapaji ayo ari yo yose amwerekana ari kumwe na Putin.

- Advertisement -

Ubwo iriya nyandiko yasohokaga, yasohowe muri kopi miliyoni 1.2.

Ibi hamwe n’ibindi turi bubone hasi biha Emmanuel Macron wari usanzwe ayobora u Bufaransa amahirwe yo gutorerwa kongera kubuyobora.

Amatora azaba kuri iki Cyumweru taliki 10, Mata, 2022 azaba ahanganishije abakandida 12.

Uko bigaragara Marine Le Pen na Emanuel Macron bashobora kuzagera ku cyiciro cya kabiri cy’ayo giteganyijwe taliki 24, Mata, 2022.

Amatora azatangira kuri uyu wa 10, arangire neza taliki 24, Mata, 2022

N’ubwo Macron ari imbere ariko amanota yarushaga Le Pen yaragabanutse kuko mu byumweru bicye bishize yamurushaga amanota 18.

Ndetse mu mwaka wa 2017 nabwo yamurushaga amanota 30.

Ikindi ni uko ubundi bushakashatsi bwakozwe ku wa Kane w’iki Cyumweru bwerekanaga ko yarushaga Marine le Pen inota rimwe.

Ifoto ye na Putin rero ngo iracyatuma Le Pen atishimirwa na benshi mu Bafaransa kandi ngo ntiyigeze isibwa kuri rubuga rw’ikoranabuhanga rw’ishyaka rye.

N’ubwo kandi yamaganye ibitero Putin yagabye kuri Ukraine, ariko ntacyo agira icyo amuvugaho gikomeye iyo agize icyo abibazwaho n’abanyamakuru.

Hari n’amakuru avuga ko ishyaka rya Marine Le Pen rifite umwenda rigomba kwishyura Banki ikorana n’ubutegetsi bwa Putin yamugurije mu mwaka wa 2014.

Ni umwenda wa miliyoni €9.

Iyi foto ya Marine Le Pen na Vladmin Putin ngo izakora kuri Le Pen

Abanditsi bo mu Bwongereza bavuga ko n’ubwo Marine Le Pen afitanye umubano n’ubutegetsi bw’i Kremlin, Emmanuel Macron nawe atari shyashya kuri iyi ngingo!

Bavuga ko  nawe hari inshuro nyinshi yamaze ahamagara Putin ndetse bakaganira igihe kirekire.

Nta gihe kinini gishize kandi Macron agiye mu Burusiya mu ruzinduko Ibiro bye byavugaga ko rwari urwo gukomakoma ngo Putin atazatera Ukraine.

Nta musaruro rwatanze kuko bidatinze intambara yararose.

Hari n’abadatinya kuvuga ko Emmanuel Macron mu myaka itanu ishize, yamaze igihe kinini avugana na Putin kuri telefoni kurusha icyo yakoresheje mu mwaka wa 2017 ubwo yiyamamazaga.

Ku ruhande rwa Marine Le Pen , uyu mukobwa wa Jean Marie Le Pen we akunda kwiyamamariza mu bice bivuga ko byirengagijwe n’ubutegetsi bw’i Paris, ibice bita France Périphérique.

Mu mwaka wa 2018, muri bice niho hatangirijwe imyigaragambyo y’abiswe Julets Noirs baduka bamagana icyo bitaga ibiciro bihanitse by’ibikomoka kuri petelori.

Iyi mibereho itameze neza iri mu maturufu Marine Le Pen akoresha mu kwikururiraho abayoboke batishimiye uko Macron yabayoboye muri iyi myaka itanu ishize.

Macron nawe aherutse guhura na Putin

Ikindi akoresha mu kwiyamamaza kwe, ni ukumvisha abaturage b’u Bufaransa baba muri Islam ko uburenganzira bwabo butubahirizwa kubera ko ubutegetsi bwa Macron bubiteranya n’abashyigikiye iterabwoba rishingiye ku bagendera ku mahame akarishye y’iri dini.

Abizeza kandi ko azakomeza gukora k’uburyo abaturage ba rubanda rwa giseseka babona akazi bityo bagashobora guhaha ibibatunga.

Ikindi ngo ni uko azabagabanyiriza umusoro ku nyungu, TVA.

Undi muntu uvugwaho gukorana na Putin mu bari kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa ni umugabo ukuze witwa Jean-Luc Melenchon.

Biteganyijwe ko azaza ku mwanya wa gatatu mu bazatsinda ariya matora.

Iyo witegereje uko Politiki y’Abanyaburayi imeze muri iki gihe ugereranyije n’ibiri kubera mu Bufaransa, usanga Abongereza bahangayikishijwe n’uko Marine Le Pen yatsinda kuko bemeza ko adakunda Amerika n’u Bwongereza.

Mu Byumweru bibiri biri imbere, nibwo isi izamenya ugiye kuyobora u Bufaransa kimwe mu bihugu by’u Burayi bikunda kugaruka muri Politiki mpuzamahanga kurusha ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version