Perezida Kagame Azageza Ijambo Ku Nteko Ishinga Amategeko Ya Congo-Brazzaville

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Congo- Brazaville byanditse kuri Twitter ko Perezida Paul Kagame azasura iki gihugu taliki 11, Mata, 2022.

Byatangajwe ko azahakorera urugendo rw’amasaha 72 akazageza ijambo ku bagize Inteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Kuri gahunda y’urugendo rwe, harimo ko azayobora isinywa ry’amasezerano atandukanye y’ubufatanye hagati ya Kigali na Brazzaville.

Kagame azaganira kandi n’abayobozi b’imwe muri Leta z’iki gihugu yitwa Oyo.

- Advertisement -

Leta ya Oyo niyo Perezida Sassou Nguesso akomokamo. Mu mwaka wa 2013 nabwo Perezida Kagame yarayisuye.

Ubwa mbere Perezida Kagame asura Congo Brazzaville hari mu mwaka wa 2004.

Nyuma y’iki gihe, Abakuru b’ibihugu byombi bakomeje gusurana mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’ibihugu bayobora.

U Rwanda na Congo-Brazzaville bikorana mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ubwikorezi bukoresha indege.

Mbere ya COVID-19, byari bisanzwe ko indege za RwandAir zajyaga muri Brazzaville inshuro ebyiri mu Cyumweru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version