Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umubano Wacu N’ U Bufaransa Usigaye Ufite ‘Isura Nshya’- Dr Biruta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Umubano Wacu N’ U Bufaransa Usigaye Ufite ‘Isura Nshya’- Dr Biruta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 April 2021 11:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta avuga ko muri iki gihe umubani w’u Rwanda n’u Bufaransa ufite isura nshya ishingiye ku kubwizanya ukuri ku byaranze amateka hagati y’ibihugu byombi.

Umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi urasa n’uri kugaruka nyuma ya raporo ebyiri zivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zombi zikaba zarerekanye ko hari uruhare runaka bwagize muri iriya Jenoside ariko ko butakurikiranwa mu nkiko.

Mu kiganiro Minisitiri Biruta yahaye France 24 yavuze ko Perezida Emmanuel Macron agomba gushimirwa ubushake bwa politiki yagize mu kongera kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Avuga ko Macroin akwiye kandi gushimirwa ko yashyizeho iriya Komisiyo yo gukora ubushakashatsi ku ruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biruta kandi avuga ko ubushake nka buriya bwagaragajwe n’u Rwanda ubwo narwo rwashyiragaho Komisiyo y’abanyamatego igamije gusuzuma uruhare ubutegetsi bw’u Bufaransa bwagize mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe yakorwaga na nyuma yayo gato.

Ati: “ Ni ikintu cy’ingenzi kandi cyari kigamije kwerekana ukuri ku byabaye mu Rwanda bigizwemo uruhare n’u Bufaransa.”

Dr Biruta avuga ko ibyabaye byari bigamije kwerekana ukuri kw’amateka ariko bitari bigamije kugira uwo bijyana mu nkiko.

Kuri we ngo abashaka kubijyana mu nkiko babikora, ariko ngo Leta zombi icyo zigamije ni ukuzahura umubano ariko ushingiye ku kwibukiranya amateka.

Ikindi Biruta avuga ni uko raporo zombi ziterekana uruhare rutaziguye abayoboraga u Bufaransa bwa kiriya gihe bagize, ariko zivuga ko uruhare bagize ari uruhare rugaragara.

Minisitiri Biruta

Minisitiri Biruta avuga ko bibaye na ngombwa ko u Rwanda rukurikirana u Bufaransa, rutabikora rubishingiye ku biherutse gutangazwa muri ziriya raporo.

Abajijwe niba u Rwanda rwifuza ko u Bufaransa bwazarusaba imbabazi kubera ibyagaragajwe muri ziriya raporo, Biruta yavuze ko ibyo bizagenwa n’ubutegetsi bw’i Paris.

TAGGED:AbatutsiBirutafeaturedMacronRaporo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Afurika Y’Epfo Havumbuwe Ubuvumo ‘Buvugwaho Guturwa’ N’Umuntu Wa Mbere Ku Isi
Next Article Kwa Gen Kabarebe, Col Dodo, Nyamurangwa… Mu Gisekuru Gishya Muri RDF
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?