Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umubano W’Amerika Na Israel Ni Nk’Ipata N’Urugi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Umubano W’Amerika Na Israel Ni Nk’Ipata N’Urugi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 May 2021 1:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri iyi minsi Perezida Joe Biden n’abo bafatanyije gutegeka Amerika bari ku gitutu asabwa ko yakwicara agasubiramo amasezerano y’ubufaranye igihugu cye gifitanye na Israel. Ariya masezerano avuga ko USA igomba kuba hafi Israel kandi ikayishyigikira mu bihe byose ndetse no muri byose cyane cyane mu bya gisirikare.

Aya masezerano aheruka kuvugururwa ku butegetsi bwa Barack Obama, icyo gihe Amerika ikaba yariyemeje kuzaha Israel miliyari 38$ mu myaka icumi ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2028.

Mu mwaka wa 2020 Amerika yahaye Israel miliyari 3.8$ mu rwego rwo kubahiriza ririya sezerano.

N’ubwo amenshi muri aya mafaranga ashyirwa mu gisirikare, hari andi menshi ashyirwa mu gutuza Abayahudi batahuka bava hirya no hino ku isi baje gutura muri Israel.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

 Mu rwego rwa gisirikare, Amerika yafashije Israel kubaka igisirikare kiri mu bya mbere bikomeye ku isi.

Amafaranga Abanyamerika baha Abanya Israel ni menshi k’uburyo byafashije iki gihugu kugura ibikoresho bihambaye mu bya gisirikare harimo kugura indege zikomeye ziri mu zigezweho kurusha izindi ku isi zitwa F-35, izindi ndege umunani  zitwa KC-46A Boeing zifite agaciro ka miliyari 2.4$.

Izi ndege kandi zifite akamaro ko gutwara ibicanwa indege zo mu bwoko bwa F-35 zikoresha kugira ngo ziguruke, zikabiyishyirira mu kigega cyazo bityo zigakomeza urugamba.

Israel ifite indege zo mu bwoko bwa  F-35 zigera kuri 27 ariko yari yaratumije izindi 23, zose hamwe zikaba indege 50.

Buri ndege muri izi ifite agaciro ka miliyoni 100 $.

- Advertisement -
F-35 ya Israel

Muri ya mafaranga angana na miliyari 3.8 Amerika yahaye Israel mu mwaka wa 2020, Israel yafashemo miliyoni 500$ izigura ibikoresho byo kurinda ko ibisasu bya missile bigera ku butaka bwayo.

Mu mwaka wa 2011 Amerika yahaye Israel Miliyari 1.6$ yo gushora gusa mu kugura ikoranabuhanga ririnda ko hari ibisasu byayigwira ku butaka.

Guhera kiriya gihe kandi abahanga ba Israel n’aba USA bakoranye igihe kirekire bagira ngo bigire hamwe kandi bakore ikoranabuhanga rizabafasha kumenya ko hari imyobo icukurwa munsi y’ubutaka bwa Israel iturutse ku banzi bayo.

Iyi myobo akenshi icukurwa iturutse muri Gaza hakorera Hamas cyangwa muri Lebanon ahakorera Hezbollah.

Israel, umukunzi w’Amerika…

Kuva intambara ya Kabiri y’Isi yarangira, nta gihugu na kimwe ku isi kigeze kiba inshuti ya USA nka Israel. Igihugu twavuga ko Amerika yashyizemo andi mafaranga menshi ni Afghanistan, nabwo bikaba byaraterwaga n’intambara yari irimo yo guca intege Al Qaeda ya Osama Bin Laden.

Raporo ya USAID ivuga ko amafaranga menshi yatanzwe na Amerika yari ayo gufasha abasirikare bayo babaga muri Afghanistan gukora akazi kabo ari n’ako bubakira ubushobozi aba Afghanistan kugira ngo bazasigare bakemura ibibazo byabo igihe bizaba byabaye ngombwa.

Ibindi bihugu bitari Israel bibona amafaranga menshi y’Amerika ni Misiri n’igihugu cya Jordanie.

Buri kimwe muri byo muri 2019 cyahawe miliyari 1.5$.

Impamvu z’uru rukundo kuri Israel

Hari impamvu nyinshi zitera Amerika gukunda Israel. Imwe muri zo ni ibihe iki gihugu cyaciyemo byatumye Amerika yiyemeza kucyubaka kuva cyongera kubaho mu mwaka wa 1948.

Indi ni uko Amerika na Israel bahuje imigambi mu Burasirazuba bwo Hagati harimo n’amahame ya Demukarasi nk’uko asobanurwa mu mitekerereze ya Politiki yo mu Burengerazuba bw’isi.

Hari imvugo muri Amerika igira iti: “ Amerika igomba gukora k’uburyo Israel ikomeza kuba hejuru mu bya gisirikare ku banzi bayo bose bayikikije. Ni ibyitwa Qualitative Military Edge (QME).”

BBC yanditse ko n’ubwo abayoboye USA bose( aba Democrats cyangwa aba Republicans) bakoze uko bashoboye kugira ngo Israel ikomeze kuba inshuti magara ya Amerika ku rundi ruhande hari bamwe mu ba Senateri bifuza ko ibi byahinduka. Aba barimo Bwana Bernie Sanders( afite inkomoko mu Bayahudi).

TAGGED:AmerikafeaturedIndegeIntwaroIsraelUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’U Burundi Zivuga Ko Ibyo RDF Yavuze Ku Bateye U Rwanda ‘Ari Ibinyoma’
Next Article Tanzania Yavuye Ku Izima Yemera Igiciro Kimwe Mu Guhamagarana Muri EAC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?