Umubano W’u Rwanda na DRC Mu Bya Gisirikare Uhagaze Ute?

Ku wa Kabiri Tariki 19, Mutarama, 2021 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yagejeje ubutumwa yahawe na Perezida Kagame kuri Felix Tshisekedi.  Yari  kumwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura na Maj Gen Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’u Rwanda rushinzwe iperereza, NISS.

Hari icyo bivuze!

Ntibisanzwe ko abasirikare bakuru b’ikindi gihugu basura Umukuru w’ikindi gihugu kandi bakajyana na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse bakakirwa na Ambasaderi w’icyo gihugu [baturutsemo].

Ibi bishoboka ari uko ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu by’umutekano kandi ku nyungu zabyo byombi.

- Advertisement -

Mu rwego rw’umutekano, iyo umuturanyi wawe afite umutekano muke burya nawe ruba ‘ruriye abandi rutakwibagiwe.’

Iyi niyo mpamvu ibihugu bituranye biba bigomba gufatanya kugira ngo ahari umutekano muke ugarurwe.

Ubufatanye bw’ingabo za DRC n’u Rwanda bwagirira akamaro abatuye ibihugu byombi kuko bihana imbibi kandi ubu bufatanye si ubwa none.

Byatangiye muri 2008 ubwo abari bashinzwe ububanyi n’amahanga  b’ibihugu byombi (Rosemary Museminari w’u Rwanda na Alexis Thambwe Mwamba  wa DRC) basinyaga amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare.

Umugambi wari uwo kurasa abarwanyi ba FDLR bisuganyaga bagamije gutera u Rwanda kandi ari umuturanyi wa DRC.

Kugira ngo amakuru nk’aya amenyekane bituruka ku nzego z’ubutasi bwa gisirikare.

Igikorwa cya gisirikare cyaturutse kuri ariya masezerano bakise Umoja Wetu kikaba cyaramaze iminsi 35.

Ibiganiro byo gutangiza ruriya rugamba byanabaye hagati ya ba Minisitiri b’ingabo z’ibihugu byombi muri kiriya gihe ari bo Charles Mwando na Gen Marcel Gatsinzi.

Bahuriye mu Rwanda i Rubavu.

Ntibyatinze kandi muri Mutarama, 2009 General James Kabarebe wari Umugaba w’ingabo z’u Rwanda ajya i Kinshasa guhura na mugenzi we Gen Didier Etumba ndetse ahura na Perezida Joseph Kabila.

Icyakurikiyeho ni uko  Lt Gen John Numbi Banza Tambo wayoboraga ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa Congo ahura na Gen Kabarebe, basinya amasezerano  y’imiterere y’ubufatanye hagati y’ingabo za Congo n’u Rwanda mu guhashya FDLR.

Urugamba rwo guhashya FDLR rwahise rutangizwa.

 Uruzinduko rwa General Kazura, Gen Nzabamwita kwa Tshisekedi ruvuze iki…

Iyo urebye imiterere n’imikorere ya FDLR muri iki gihe ubona ko isa n’iyakendereye.

Abenshi mu bayiyoboye barapfuye. Uw’ibanze uherutse kuraswa agapfa ni General Mudacumura wishwe muri Nzeri, 2019.

Hari raporo yasohotse nyuma y’urupfu rwe yemezaga ko yishwe agambaniwe na bamwe mu basirikare be bakuru barimo Brigadier Gen Busogo, Col Nyembo na Col Ruhinda.

Uko byaba byaragenze kose, yarapfuye kandi byabaye inkuru nziza ku nzego z’umutekano z’u Rwanda na DRC kuko hari uburyo yari abangamiye imibanire y’ibihugu byombi.

Uretse Mudacumura kandi hari abandi bari abayobozi ba FDLR barimo abahoze  bari mu buyobozi bukuru bwayo nk’uwari umuvugizi wayo bafashwe barimo  Col La Forge Fils Bazeye.

Amakuru yavugaga  ko yafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda aho ngo yaba yari avuye muri  Uganda.

Hari abandi bayobozi b’imitwe y’abarwanyi yari iteje u Rwanda intugunda bishwe barimo abayoboraga FOCA na Mai Mai Nyatura n’indi.

Hari raporo zakunze gusohorwa n’impuguke zivuga ko hari ingabo z’u Rwanda ziri muri DRC ariko u Rwanda rukabihakana.

Abasesengura imikorere y’ingabo z’ibihugu byombi bibaza aho ingabo za DRC zakuye imbaraga zo kwivugana abantu nka Mudacumura mu myaka mike ishize[ubwo Tshisekedi yari ageze ku butegetsi] kandi yari amaze imyaka irenga 24 muri kiriya gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC Bwana Vincent Karega yabwiye Taarifa ko uruzinduko rwa bariya basirikare muri DRC bakakirwa na Perezida Tshisekedi ‘rushimangira imikoranire myiza n’ ubufatanye nk’ abaturanyi bifuza guharanira hamwe amahoro n’ amajyambere y’Akarere ndetse na Afurika.’

Mu rwego rw’ubukungu kandi ibihugu byombi bifite ibikorwa bihuriyeho mu bucuruzi bigomba gucungirwa umutekano.

Urugero twatanga ni umushinga wo gucukura gazi Metane ibihugu byombi  bihuriyeho, amasezerano y’uko uzashyirwa mu bikorwa ukaba uherutse gushyirwaho umukono na ba Minisitiri b’ibidukikije n’umutungo kamera ku mpande zombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda washyizweho umukono na Dr  Jeanne d’Arc Mujawamariya naho DRC ihagarariwe  n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ingufu Rubens Mikindo MUHIMA.

Ikiyaga cya Kivu kirimo metero kibe miliyari 65 za gazi metani.

Ariya masezerano akubiyemo ingamba zo gucukura gazi metane mu buryo butazabangamira urusobe rw’ibinyabuzima biri mu mazi n’ubuzima bw’abatuye mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ikindi kandi nk’uko Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Madamu Soraya Hakuziyaremye yaraye abivuze, u Rwanda na DRC bafitanye ubufatanye mu guteza imbere ibigo by’ubucuruzi, inganda na serivisi ku mpande zombi.

 

Uganda nayo yaba impamvu…

Kuba Uganda ihana umupaka na DRC ndetse hakaba hari bamwe mu bahoze ari abarwanyi bakomeye ba FDLR bafatiwe ku mupaka wayo na DRC nabyo byaba impamvu y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC mu rwego rwo gukumira abanzi b’u Rwanda.

Mu myaka hafi itatu ishize, Uganda yatangiye kwereka u Rwanda ko ari umwanzi warwo, ibikora binyuze mu gufata bamwe mu Banyarwanda bakorerayo  ikabakorera iyicarubozo.

Kubera ko Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda, ntawakwizera ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uzaba mwiza.

N’ikimenyimenyi ni uko aherutse kubwira abaturage be ko u Rwanda rwashatse kwivanga mu matora aheruka.

Perezida Museveni kandi hari abantu atera inkunga Leta y’u Rwanda ivuga ko bashaka guhungabanya umutekano warwo.

Abo ni abibumbiye mucyo bise Rwanda National Congress (RNC) iyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Umukire witwa Tribert Ayabatwa Rujugiro niwe utera inkunga abo muri RNC kandi amakuru avuga ko atuye muri Uganda.

Inzego z’iperereza z’u Rwanda zeretse iza Uganda kenshi ko ubutegetsi bwa Museveni bushyigikira mu buryo butazigiye abarwanya Leta y’u Rwanda binyuze mu kubaha aho batura bakanahakorera akazi kabo.

Muri 2019 hari ibaruwa Perezida Museveni yigeze kwandikira Perezida Kagame amubwira ko ‘yahuye by’impanuka’ n’Umunyarwandakazi wiyemerera ko ari umunyamuryango wa RNC.

Uwo mugore yitwa Mukankusi.

Kubera ko u Rwanda ari igihugu gikikijwe n’ibindi, kikaba igihugu gito kidakora ku Nyanja kigomba gukora uko gishoboye kugira ngo gicunge umutekano wacyo mu ngeri zose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version