Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo avuga ko umubano w’u Rwanda n’Amerika ari kimeza kandi ikomeye.
Yabivugiye mu muhango wo kwishmira uko ibihugu byombi bibanye wabereye mu Nteko ishinga amategako y’Amerike, Capitol, mu mpera z’Icyumweru cyarangiye taliki 30, Nyakanga, 2023.
Hari ku wa Gatanu taliki 28, Nyakanga, 2023.
Makolo avuga ko imbuto ziva muri uwo mubano zigaragarira buri wese uzi uko Kigali ibanye na Washington.
Mu gikorwa cyo kwishimira uyu mubano, hari hari n’uwaro uhagarariye ubuyobozi bw’Inteko ishinga amategeko y’Amerika witwa Trent Kelly ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Prof Mathilde Mukantabana.
Abandi bawitabiriye ni ba Ambasaderi 10 batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri Amerika, abakozi bakuru muri Sena y’Amerika, abahanga muri za Kaminuza zo muri kiriya gihugu n’abandi bafite ijwi rikomeye muri iki gihugu kirusha ibindi ubuhangange.
Yolande Makolo yavuze ko ubucuti bw’u Rwanda n’Amerika bwatumye rutera imbere kandi ibyo Abanyarwanda barabishima.
Umuzi shingiro wabyo ni ubucuti bwa kimeza kandi butajegajega.
Muri uyu mujyo, Hon Trent Kerry wari uhagarariye Amerika muri iki gikorwa, yavuze ko imwe mu mpamvu zituma igihugu cye gikorana n’u Rwanda ari uko rufite ‘imiyoborere iboneye.’
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Prof Mathilde Mukantabana yashimiye abandi bayobozi mu Nteko ishinga amategeko ya Amerika bitabiriye uriya muhango, abo bakaba barimo Ron Estes wa Kansas na James Baird wa Leta ya Indiana.
Abashimira ko uruhare rwa buri wese mu gukomeza umurunga uhuza u Rwanda, Afurika n’Amerika.
Abitabiriye iriya uriya muhango bavuze ko imbaraga zigomba gushyirwa mu guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda n’Amerika mu nzego zihariye z’uburezi n’amajyambere arambye.