Guhera kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda hazabera Inama izitabirwa n’abahanga mu gutunganya impu, ikazigirwamo uko byarushaho guha amafaranga ababikora.
Yateguwe n’ikigo nyafurika kigisha abantu gukana impu mu Cyongereza bita The Africa Leather and Leather Products Institute (ALLPI).
Ni iya karindwi, ikazigirwamo uko uruhererekane rugamije gutunganya impu rukorwa n’uburyo ubucuruzi buzishingiyeho bwakwaguka.
Ni ubucuruzi bugomba kugendana n’uburyo isoko ry’Afurika naryo ryaguka.
Umuyobozi Nshingwabikorwa muri iki kigo witwa Nicholas Mudungwe avuga ko kutita ku mpu ngo zinagurwe kinyamwuga bihombya Afurika akayabo k’amadolari y’Amerika.
Ati: “Gutunganyiriza impu muri Afurika ni uburyo bwanozwa bukagirira akamaro uyu mugabane. Ni akamaro kagaragara no mu gucuruzanya binyuze mu bucuruzi bw’Afurika ariko ikibazo ni uko kutabikora biyihombya Miliyari $50 buri mwaka”.
Inama izaba kuri uyu wa Kabiri izitabirwa n’abantu 200, barimo abafata ibyemezo, abacuruzi bikorera, abahanga n’abanyabugeni baturutse hirya no hino kuri uyu mugabane.
U Rwanda ruzigira ku bashyitsi bazitabira iyo nama uko abashoramari barwo barushaho kunoza imikorere muri urwo rwego.
Perezida Kagame yigeze gusaba abanyemari kuziga uko impu zikanirwa mu Rwanda zazajya zikorwamo inkweto z’Abanyarwanda.
Yavugaga ko bidakwiriye ko Abanyarwanda bambara gusa inkweto zakozwe b’abanyamahanga kandi nabo borora.
Impu zikoreshwa kenshi mu nganda n’ubukorokori ni iz’inka.
Akarere ka mbere kazorora ni Nyagatare kuko ifite izirenga 200,000.
Mu Karere ka Bugesera haba uruganda rutunganya impu.