Umubare W’Abagore Muri Polisi Y’u Rwanda Uriyongera

Nk’uko bimeze henshi mu mirimo ikorerwa mu Rwanda, abagore baracyari bake. Muri Polisi y’u Rwanda naho ni uko. Icyakora imibare yerekana ko umubare wabo uri kuzamuka kuko mu mwaka wa 2000 abagore babiri nibo bonyine babaga muri Polisi, ariko mu mwaka wa 2020  banganaga na 22%.

Hari umugore ufite ipeti rya Superintendent of Police (SP) witwa Dative Iribagiza uvuga ko ubwo yinjiraga muri Polisi byari ikibazo kuko umukobwa wajyaga muri Polisi y’ u Rwanda bamwitaga indaya cyangwa igishegabo.

Ku rundi ruhande, abagabo bo byafatwaga nk’ibisanzwe.

Ati: “Ibi wasangaga atari ko bimeze kuri bagenzi bacu b’abagabo kuko bo byaboroheraga gukora icyo bashaka.  Byabaga ari ikintu gikomeye  umugabo agezeho  iyo yinjiraga mu nzego zicunga umutekano naho ku bagore byabaga ari ishema kuba umukobwa yarongorwa n’umupolisi ariko ntajye muri Polisi y’u Rwanda.”

- Advertisement -

Avuga ko bidakwiye kumva ko abagore nta ruhare bagize mu kubohora u Rwanda kuko ngo  barabikoze n’ubwo bari bacye.

Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni, winjiye muri Polisi y’ u Rwanda mu  gihe kimwe na SP Iribagiza yunzemo ko kuva Polisi y’ u Rwanda yashingwa tariki ya 16 Kamena 2000,  abagore bashishikarijwe kuyijyamo kuko inyungu zarimo zitashidikanywagaho.

Muri icyo gihe, abapolisikazi bahabwa akazi ko gukora mu bunyamabanga, bakora ibikorwa byo mu Biro nko gutanga icyayi, cyangwa bagakora akazi ko gufotora impapuro na raporo z’abayobozi.

Uko ibihe byahitaga, iyo myumvire yarahindutse, umubare w’abagore uriyongera, kandi bahabwa akazi gakomeye karimo no gufata ibyemezo.

Mu mwaka wa 2019, SSP Urujeni niwe wari uyoboye  itsinda ry’abapolisi (bagizwe ahanini n’abapolisikazi) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

SSP Urujeni yayoboye n’abapolisi bose bo mu Karere ka Nyarugenge, ku nshingabo bita District Police Commander (DPC).

Ikindi ni uko 30% by’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu mahanga mu butumwa bw’amahoro ari abagore.

Abapolisikazi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bagira uruhare runini mu kubanisha abantu kubera ko muri rusange ari  abantu bizerwa kandi bagera abandi ku mutima.

Birazwi ko kuba abagore bagira uruhare mu gucyemura amakimbirane mu ruhando mpuzamahanga.

Ni ibikorwa bakora mu rwego rwo gukurikiza umwanzuro w’Akanama k’umutekano ka Loni 1325, ndetse n’amasezerano ya Kigali yo kurinda abasivili mu bikorwa by’amahoro.

Biri no mu murongo wo gukurikiza  amasezerano ya Vancouver yo kubungabunga amahoro no kurwanya iyinjizwa mu gisirikari ry’abana.

Umwanzuro  No 1325 w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano usaba inzego zose kongera umubare w’abagore mu gucyemura amakimbirane, kubungabunga amahoro, kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zose za Loni zishinzwe kugarura amahoro n’umutekano.

Barinda umutekano mu mazi…

Inspector of Police (IP) Angélique Umuhoza ni umupolisikazi wungirije Umuyobozi w’abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) bakorera i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Yinjiye muri Polisi y’u Rwanda mu mwaka 2015 afite imyaka 23.

Ni umugore ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo, ubusanzwe hataboneka amazi magari.

Ubwo yinjiraga muri Polisi y’u Rwanda nta gitekerezo yari afite cy’uko azaba umwe mu bapolisi bashinzwe gucunga umutekano mu mazi no kurohora abaturage bahahuriye n’ibibazo.

Icyakora ngo yinjiye muri Polisi bimugoye kuko yatorotse ababyeyi be.

Nyina  yamubuzaga kuzajyamo, akamubwira ko ari we mukobwa afite gusa kandi ko kujya muri Polisi bizamutera agahinda.

Yaramubwiraga ati: “ Ntuzajye mu nzego z’umutekano, ushobora gupfirayo.”

N’ubwo Nyina atabikozwaga, IP Umuhoza yaje kwiyemeza ajyayo.

Yabeshye Nyina ko yabonye akazi kandi ko bizasaba amezi menshi atabasura.

Undi yamwifurije urugendo rwiza aramuherekeza amurenza irembo, hashize iminsi uyu mubyeyi yatunguwe no kubona umukobwa we agarukanye ibyishimo by’intsinzi yambaye inyenyeri ya zahabu ku ntugu, n’ibendera ry’u Rwanda ku kaboko k’ibumoso.

IP Umuhoza yakoze ibizamini byose byaba ibyanditse ndetse n’ibyo kuvuga arabitsinda yishimira kuba umukobwa ugiye gukorera igihugu cyamubyaye.

Kongera umubare w’abapolisikazi ni kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda yashyizemo imbaraga kuko ari ugushyira mu bikorwa gahunda ya Leta ndetse n’amahame mpuzamahanga mu kwimakaza amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Mu mwaka wa 2021, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Deputy Inspector General of Police (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, aba  Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere muri Polisi y’ u Rwanda.

Muri  Polisi y’ u Rwanda  habamo ishami  rishinzwe guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagamijwe gukora ubuvugizi ku bibazo bigendanye n’uburinganire.

Buri gihembwe, haterana Inama y’abagore b’abapolisi  hagamijwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego z’umutekano.

Muri Polisi y’u Rwanda kandi hari ishami rishinzwe ibikorwa, operations, kandi rikorwamo n’abagore cyangwa abakobwa.

Hari umupolisikazi witwa Corporal (Cpl) Felicula Mukamurigo yaciye agahigo mu bagore ndetse n’abagabo.

Ni umwe mu bapolisikazi bakina kandi bagatoza Karate.

Ari no mu itsinda ririnda abanyacyubahiro.

Cpl Mukamurigo yahawe n’impamyabumenyi na UN y’uko afite ubushobozi bwo kuba umwarimu w’abapolisi bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Ibi nagezeho sinigeze mbiteganya mu buzima bwanjye, birumvikana natangiye mbikora neza ariko ntiyumvisha ko bizagera kuri uru rwego mu myaka micye maze ndi umupolisi.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version