Guhagarika Imvugo Y’Urwango K’u Rwanda, Gushyiraho Umutwe W’Ingabo…Ibyavuye Mu Nama Yiga Ku Mutekano Muke Muri DRC

Abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba baraye bemeranyije ku ishyirwaho ry’ingabo z’aka Karere ndetse bavuga ko imvugo y’urwango ku Banyarwanda icika. Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni ho imaze iminsi yumvikana, abaturage bahigira kuzagirira nabi Abanyarwanda ngo nibo bafasha M23 imaze iminsi yotsa igitutu ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Inama y’Abakuru b’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo yitabiriwe na Perezida warwo Paul Kagame, Perezida Uhuru Kenyatta uyobora Kenya akaba ari nawe wayitumije ngo yige k’umutekano muke umaze iminsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hari uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Félix Tshisekedi, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, uw’u Burundi Evariste Ndayishimiye, uwa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardit ndetse na Ambasaderi wa Tanzania muri Kenya John Stephen Simbachawene wari uhagarariye Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

- Kwmamaza -

Kopi y’itangazo ryasohowe nyuma y’iriya Nama ivuga ko Abakuru b’ibihugu babanje kugezwaho imyanzuro y’abagaba b’ingabo z’ibihugu byo muri aka Karere bateranye ku Cyumweru taliki 18, Kamena, 2022 biga uko hashyirwaho umutwe wa gisirikare wazoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhagarura amahoro.

Umugaba w’ingabo za Kenya witwa General Robert Kibochi niwe wagejeje ku Bakuru b’ibihugu ibyo we na bagenzi be bemeranyije.

Gen Robert Kibochi

Abagaba b’ingabo barindwi b’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba nibo bahuye baganira ku kibazo cyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyane cyane mu Burasirazuba bwayo.

Bashyizweho amahame azagenderwaho hashyirwaho uriya mutwe, bashyiraho imikorere yawo(Concept of Operations), amategeko azawugenda (Status of Forces Agreement), imikorere yawo ku rugamba ndetse ibizakorwa kugira ngo ugere ku nshingano zawo.

Abakuru b’Ibihugu baganiriye  kuri izo ngingo ndetse barazitorera bemeza ko zigomba guhita zitangira gushyirwa mu bikorwa.

Icyakora bavuze ko kugira ngo ukore neza ari ngombwa ko uzakorana n’ingabo zo mu bihugu ufitemo ububasha kugira ngo hatazabaho kuvogera ubusugire bw’igihugu icyo ari cyo cyose kiri muri uyu Muryango.

Uyu mutwe w’ingabo bawise Regional Force, ukazakora hashingiwe ku masezerano agena ibikorwa bigamije umutekano muri aka Karere, bikubiye mucyo bita EAC Protocol on Peace and Security nabyo bigenwa n’ingingo ya 124  n’ingingo ya 125 mu Masezerano ashyiraho Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Mu nama yabo, Abakuru b’ibihugu bemeranyije ko Itegeko nshinga rya Repubulika ya Demukarasi ya Congo rifite ububasha ku buso bwayo bwose ndetse no muri Kivu zombi no muri Ituri.

Bivuze ko Intara zose z’iki gihugu ziyoborwa n’Itegeko nshinga rimwe, ari naryo rigena ibihakorerwa.

Muri iriya nama, Abakuru b’ibihugu bagejejweho inyandiko irimo uko ibiganiro bigomba kuba hagati y’impande zose ziri mu ntambara iri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bigakorwa  mu rwego rwo kurebera hamwe uko  iriya ntambara yahosha.

Hananzuwe ko imirwano imaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hagati ya M23 na Leta y’i Kinshasa ihagarara, hagatangira ibiganiro by’amahoro kandi bigizweho uruhare n’impande zose bireba.

Icyo abantu bategereje ni ukureba niba ibyemeranyijwe bizakorwa mu gihe M23 ishinja ubutegetsi bw’i Kinshasa kutubahiriza amasezerano bagiranye yagombaga gutuma abarwanyi bayo bashyirwa mu gisirikare kandi ntibahohoterwe.

Haribazwa kandi niba abanyapolitiki bamaze iminsi babiba urwango ku Banyarwanda nabo bazabireka, bakumva ko u Rwanda atari umwanzi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahubwo ko ari umuturanyi ugamije iterambere ry’abatuye ibihugu byombi.

Urwango ku Banyarwanda rurakomeye…

Muri DRC Abaturage Bitwaje Imihoro Barasaka Imodoka

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version