Umuhanzi Mike Kayihura Agiye Gutaramira Muri Uganda

Mike Kayihura ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda uzi kwandika no kuririmba neza indirimbo ziri mu Cyongereza. Mu mpera za Kamena, 2022 azajya gususurutsa abaturage b’i Kampala mu gitaramo yise ‘A Night With Mike Kayihura.’

Igitaramo cye kizabera muri Kampala Serena Hotel  taliki 24, Kamena, 2022, kandi biteganyijwe ko azaririmbana n’abandi bahanzi beza bo muri Uganda, barimo uwitwa King Saha( Biri Biri), Joshua Baraka, na 1Der JR n’abandi

Igitaramo cya Mike Kayihura cyateguwe na Mirembe Lifestyle.

ChimpReports yanditse ko amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Mike Kayihura agurishwa kuri murandasi kuri Quicket UG no kuri Kampala Serena Conference Center.

- Advertisement -
Mike Kayihura azataramira abo muri Uganda taliki 24, Kamena, 2022

Uyu mwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi Mike Kayihura  aherutse kwakirwa mu kiganiro kitwa Africa 360 cya BBC.

Ni ikiganiro cyakira abahanzi b’abahanga kurusha abandi muri Afurika, bakavuga ku bihangano byabo.

Si abahanzi bahakirirwa gusa kuko na ba DJs bakomeye nabo ari uko.

Ubwo yari ari yo, Mike Kayihura yahasize urutonde rw’ indirimbo 20, zirimo ize n’iz’abandi bahanzi b’i Kigali.

Zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga rikina indirimbo kuri BBC no ku rubuga rwayo rwa murandasi.

Indirimbo Mike Kayihura yashyize kuri BBC zahashyizwe tariki 08, Kanama, 2021,kandi zigomba gukomeza gukinwa mu minsi 27 iri imbere.

Muri Kanama, 2021yavuze ko yishimiye gutumirwa muri kiriya kiganiro kandi byamuhaye uburyo bwo kuhavugira u Rwanda n’ibiruranga.

Ati: “ Byari byiza kujyayo ukavuga ibyiza biri mu njyana yakorewe i Kigali. Abatuye Isi bakumva iby’iwacu kandi murabizi neza ko BBC yumvwa hose ku isi.”

Urutonde rw’indirimbo yahaye BBC icyo gihe  rugizwe n’indirimbo ze ebyiri, izindi ni  ‘King Kong’ ya Pro Zed, ‘Amakosi’ ya Ish Kevin, ‘Zoli’ ya Nel, ‘Kantona’ ya DJ Pyfo, ‘Ye Ayee’ ya  Buravan, ‘Away’ ya Ariel, ‘Panga’ ya Confy, ‘Anytime’ ya  Mike Kayihura n’izindi.

Mike Kayihura w’imyaka  28 y’amavuko yatangiye kuririmba afite imyaka 13 y’amavuko.

Yari muri Korali yakoreraga i Gacuriro.

Yigiye umuziki muri Ethiopia arangije amasomo atangira umuziki ku giti cye, hari mu mwaka wa 2014.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version