Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umubiligikazi Yakunze Indirimbo Gakondo Nyarwanda Aza Kuruturamo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Umubiligikazi Yakunze Indirimbo Gakondo Nyarwanda Aza Kuruturamo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 March 2025 3:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Hilde Cannoodt yeretse BBC intambwe ze mu gushayaya ambyina injyana gakondo nyarwanda.
SHARE

Hilde Cannoodt ni Umubiligikazi utuye mu Rwanda usanzwe ubyina mu Itorero Inganzo Ngari. Ashobora kuba ari we Munyaburayi wenyine( cyangwa se akaba umwe muri bake) ubyina indirimbo gakondo nyarwanda kandi kinyamwuga.

Aherutse kubwira BBC ko yakunze indirimbo n’imbyino nyarwanda ku rwego rwatumye yimuka aza gutura mu Rwanda kugira ngo ajye azibyina kandi azihabyinire.

Hilde avuga ko iyo yagiye kubyina ari kumwe na bagenzi be bo mu Inganzo Ngari, abantu bamutangarira ariko bikanabashimisha.

Agira ati: “Muri Nyakanga, 2016 ubwo nazaga mu Ubumuntu Festival mu Rwanda, nongeye kubona imbyino gakondo z’Abanyarwanda ndazikunda rwose, niyemeza kwimukira hano, nkigira ku isoko”.

Mu mwaka wa 2018 nibwo yaje gutura mu Rwanda.

Ubusanzwe mu Kinyarwanda abagore babyina bashayaya, bateze amaboko bakaraga umubyimba.

Abagabo bo bakora amasibo y’intore bakabyina bataraka, bakaraga ijosi, umugara ku mutwe, icumu n’ingabo mu ntoki bivuga ibigwi.

Ntibizwi neza igihe imbyino nyarwanda zahimbiwe ariko ahari abagenekereza bakavuga ko hari ku ngoma y’umwami Yuhi III Mazimpaka wabayeho hagati ya 1735 na  1766.

Aho hari mu Kinyajana cya 18 Nyuma ya Yezu/Yesu nk’uko Jean –Baptiste Nkulikiyinka yabyanditse mu gitabo Introduction à la danse rwandaise traditionnelle cyo mu mwaka wa 2002.

Hilde yabwiye BBC  ko mu muhango wo gusabira Se wari ugiye gushyingiranwa n’Umunyarwandakazi   ari ho yaboneye  bwa mbere imbyino gakondo z’Abanyarwanda ziramutangaza cyane.

Ati: “Byari ibintu byiza cyane guhura n’umuco w’u Rwanda muri ubwo bukwe, kandi gukunda u Rwanda n’imbyino zarwo byahereye icyo gihe bigenda bikura, kugeza amaherezo nimukiye hano kandi sinigeze mbyicuza kuko nkunda iki gihugu cyane.”

Akirangiza kuhimukira no kuhamenyera, yatangiye kwiga kubyina Kinyarwanda, abimenye akomereza mu itorero bita Intayoberana, ahavuye ajya mu Inganzo Ngari.

TAGGED:featuredIndirimboInganzoNgariRwandaUmubiligikazi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDB Ishaka Ko u Rwanda Ruba Ingenzi Mu Mishinga Nyafurika
Next Article Ikirere Kibi Cyatumye Umukino Wa Mukura Na Rutsiro FC Usubikwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?