Umubyeyi W’Umugabo Ni Uw’Agaciro Mu Buzima Bw’Urugo

Buri taliki 19, Kamena, buri mwaka Isi yibuka kandi ikazirikana akamaro k’umubyeyi w’umugabo mu burere bw’umwana n’iterambere ry’umuryango. Icyakora abagabo benshi banengwa n’abagore babo ko babyara ubundi bagaterera iyo, bakibwira ko umwana ari uwa Nyina kandi ko kurera ari uguhahira urugo gusa.

Kubera ko mu ngo nyinshi cyane cyane izo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, umugabo aba ari we uhahira urugo, umugore akaguma mu rugo yita ku bibazo by’abana, abagabo benshi ntababona umwanya uhagije wo kuganira n’abo babyaye.

Umugore siwe ugomba kuvunikira urugo gusa

Bigira ingaruka kubera ko bituma abana bakura batazi igitsure cya Se ndetse hari n’ubwo bibaviramo kuba ibirara( abahungu) cyangwa ibyomanzi( ku bakobwa) bagahinduka ikibazo ku bihugu byababyaye.

Imibereho yo mu Kinyejana cya 21 irakomeye k’uburyo abantu muri rusange n’abagabo by’umwihariko bazindukira mu kazi kandi bagataha bwije, akazi kabasizemo imvune.

- Advertisement -

Birababaje ko niyo ababyeyi b’abagabo batashye, akenshi bahitira ku kabari aho bita mu ‘kagoroba k’aba Papa’ aho kugira ngo bajye mu ngo zabo  kureba uko biriwe, baganire n’abana ndetse n’abo bashakanye.

Imwe mu mpamvu abagabo batanga ibatera kugorobereza muri ako kagoroba k’aba Papa ni ukwanga ko bagera mu rugo hakiri kare bagatangira gutongana n’abagore babo bapfa ibindi runaka.

Ni ubwirinzi bavuga ko butuma badahora mu ntonganya n’abo bashakanye ariko nanone butabura kugira izindi ngaruka.

Uburyo bwiza bwo gucyemura ikibazo ni ukukiganiraho n’uwo mugifitanye kandi bigakora amazi atararenga inkombe.

Kutabona kw’umubyeyi w’umugabo mu rugo bigira ingaruka cyane cyane ku bakobwa be.

Bisa n’aho ari ikita rusange ku bakobwa bose bo ku isi kumva bakunze Se cyane.

Abakobwa benshi bushimira izina ‘Uwase’, ‘Mukasekuru’ n’andi yumvikanishamo ko Se afite agaciro mu bandi bagabo.

Icyakora bababazwa no kubona Se yitwara nabi mu bandi cyangwa ntababonere umwanya ngo abaganirize, abatembereze, babone ko bafite umubyeyi w’umugabo ubakunda kandi uboneka igihe cyose bamushakiye ntibamubure.

Umubyeyi w’umugabo ni inkingi ikomeye mu burere bw’abana no mu mutuzo w’urugo muri rusange.

Ku rundi ruhande, ababyeyi b’abagabo ni abo gushimirwa uruhare rwabo mu mibereho myiza y’ingo zabo ndetse bashimirwa n’uburyo bubaha abagore babo ntibabafate nk’aho ari abo bakoye ngo bumve ko uruvuze umugore ruvuga umuhoro, ahubwo bakabafata nk’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’urugo n’igihugu muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version