Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umucamanza Wanze Ko Bagosora Arekurwa Afitiye Ubutumwa Abarokotse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka27

Umucamanza Wanze Ko Bagosora Arekurwa Afitiye Ubutumwa Abarokotse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2021 10:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda by’umwihariko n’abatuye isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umucamanza mukuru mu rwego rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Bwana Carmel Aigus yavuze ko guhakana Jenoside ukoresheje imbugankoranyambaga bitasiba ibihamya byayo bigaragarira mu nzibutso.

Icyo gihe Aigus yari yitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye kuri video wari wateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi wayobowe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Carmel Aigus yavuze ko kuba yigatanyije n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi, kandi ko atazatezuka kuburanisha abakurikiranyweho uruhare muri yo.

Yashimiye Ambasaderi Nduhungirehe n’Ambasade ayoboye mu Buholandi kuba baramutumiye ngo  agire icyo avuga ku munsi isi izirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri we ngo n’ubwo COVID-19 ituma abantu batagihura, ariko ntibabura kugira uburyo bahura hakoreshejwe ikoranabuhanga bakibuka  abana, abagore, abagabo n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Carmel Agius ati: “ Aho ndi hano mu Buholandi nagira ngo menyeshe Abanyarwanda ko ubwonko bwanjye n’umutima wanjye biri kumwe na mwe. Ikindi kandi mbizeza ni uko abasigaye batarafatwa ngo baburanishwe kubera ibyaha bakoze, bazakomeza gushakishwa bakazashyikirizwa ubutabera igihe kigeze.”

Avuga ko abantu bagomba kumenya ko abahakana Jenoside batazabura kubikora kandi ko atari bishya.

Ati: “ Ibihamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye nibyo bivuga kurusha ibinyoma.Ibinyoma byandikwa ku mbuga nkoranyambaga ntibizasiba ukuri kwandikishijwe amaraso y’abazije Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Bwana Carmel Aigus yavuze ko ubuhamya bwatanzwe ku manza zitaraburanishwa ngo zirangizwe, ubu bwashyizwe mu Kinyarwanda kugira ngo bwumvwe na benshi kandi buzafashe no mu bushakashatsi buzaba mu gihe kiri imbere.

Yarangije ijambo rye asaba Abanyarwanda gukomera mu gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aherutse kwanga kurekura Bagosora…

Théoneste Bagosora ufungiwe muri Mali aherutse kwangirwa  kurekurwa atarangije igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 35. Umucamanza  Carmel Agius niwe watangaje ko Bagosora agomba gukomeza gufungwa akarangiza igifungo cy’imyaka 35 yakatiwe kubera guhamwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yari yarakatiwe gufungwa burundu, ariko igihano cye kiza kugabanywa ategekwa gufungwa imyaka 35. Icyo gihe hari muri 2011.

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda nirwo rwamuhamije biriya byaha ruramukatira.

Igihano yahawe n’umucamanza Carmel Agius azakirangiza afite imyaka 89 y’amavuko.

TAGGED:AbanyarwandaAbatutsiAigusBagosoraCarmelfeaturedUmucamanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urugo Rw’Uwahoze Ayobora Nakumatt Rwatejwe Cyamunara
Next Article Canada Yashyizeho Urwibutso Rushya Rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?