Leta ya Bulgaria yafashe Umudipolomate wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bantu babiri bashaka kwinjiza ibiyobyabwenge muri iki gihugu bifite agaciro ka Miliyoni $ 50.
Bafashwe tariki 18 Nyakanga 2025 bafatirwa ku mupaka uhuza Bulgaria na Turkiya nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe gasutamo n’ubushinjacyaha bw’Akarere ka Haskovo.
Ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwahise butanga ikirego cy’uwitwa JM w’imyaka 40 ukomoka muri DRC, wakoreshaga pasiporo y’abadipolomate.
Abo bantu babiri bafatiwe muri icyo gikorwa, barimo umugore w’imyaka 54 ukomoka mu Bubiligi ndetse n’Umunya-Bulgaria wari utwaye iyo modoka.
Aba bose bakekwaho icyaha cyo gushaka kwinjiza ibiyobyabwenge babyambukije umupaka wa Kapitan Andreevo ugabanya imbibi za Bulgaria na Turkiya.
Bivugwa ko aba bantu bari batwaye imodoka ifite ibirango (Plate number) byo muri Bulgaria, basanganywe ibiro 205.94 by’ikiyobyabwenge cya cocaine cyari gipakiwe mu mavarisi atanu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, yasobanuye ko ingano y’ibiyobyabwenge bwafatanywe aba bantu, ari wo mubare munini wa cocaine yigeze gufatirwa ku butaka bwa Bulgaria.
Umushinjacyaha w’Akarere ka Haskovo Ivan Stoyano yavuze ko bahise batabwa muri yombi mu gihe kingana n’amasaha 72 mbere y’uko dosiye yabo ishyikirizwa ubushinjacyaha. Yongeyeho kandi ko ibyo baregwa bihanishwa igifungo kuva ku myaka 15 kugeza kuri 20 n’ihazabu y’amafaranga yo muri Bulgaria angana 200.000 kugeza 300.000.