Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umufana Wa Rayon Aravugwaho Kwica Uwari Uje Kumukiza N’Uwa APR
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umufana Wa Rayon Aravugwaho Kwica Uwari Uje Kumukiza N’Uwa APR

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 August 2023 7:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Eric Dusabimana wo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango yaguye kwa muganga azize ibuye yatewe umufana wa Rayon Sports witwa Anaclet Tuyishimire ubwo yari aje kumukiza ari kurwana na mugenzi we ufana APR FC.

Intonganya zo gufana aya makipe nizo zatumye abo bantu baterurana baresurana, Dusabimana aje gutabara ahakubitirwa ibuye riramuhitana.

Anaclet Tuyishimire uvugwaho kwica Eric Dusabimana afite imyaka 28 y’amavuko mu gihe uwishwe we afite imyaka 18 y’amavuko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 14, Kanama, 2023 nibwo amakuru y’uru rupfu yatangajwe kandi yemejwe n’ubuyobozi bw’ibanze bw’aho byabereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye witwa Wellars Kayitare yabwiye UMUSEKE  dukesha iyo nkuru ko ubushyamirane bwafashe indi ntera, bararwana biza gutuma uwari uje gutabara ahasiga ubuzima.

Yagize ati: “Dusabimana yacikanye ageze kwa muganga. Ubu dutegereje ko imodoka ihagera kugira ngo ijyane umurambo we ku Bitaro bya Kabgayi gusuzumwa.”

Inzego zibifitiye ububasha zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane byinshi kuri urwo rupfu.

Ukekwaho kwica Dusabimana yamaze gufatwa, ubugenzacyaha bukaba bwatangiye iperereza kubyo akurikiranyweho.

Icyakora ngo hari umuvandimwe wa Tuyishimire nawe uri gushakishwa kuko ukekwaho ubwo bwicanyi ubwo yakoraga ibyo akurikiranyweho, undi yari ahari kandi ‘ashobora’ kuba yabimufashije mu buryo runaka.

Nyuma yo gufatwa, uwafashwe yavuze ko atigeze atera ibuye mugenzi we ahubwo ngo barwanye.

Umurambo wa Dusabimana wabanje gushyirwa ku Kigo Nderabuzima cya Shyogwe ariko nyuma yagombaga kujyanwa mu buruhukiro  bw’ibitaro bya Kabgayi.

TAGGED:featuredIbuyeRuhangoTuyishimireUmurambo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ishyamba Rya Nyungwe Ryasabiwe Gushyirwa Mu Murage W’Isi
Next Article Umugore Yafatanywe Ibilo 319 Bya Magendu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?