Umufana Wa Rayon Aravugwaho Kwica Uwari Uje Kumukiza N’Uwa APR

Eric Dusabimana wo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango yaguye kwa muganga azize ibuye yatewe umufana wa Rayon Sports witwa Anaclet Tuyishimire ubwo yari aje kumukiza ari kurwana na mugenzi we ufana APR FC.

Intonganya zo gufana aya makipe nizo zatumye abo bantu baterurana baresurana, Dusabimana aje gutabara ahakubitirwa ibuye riramuhitana.

Anaclet Tuyishimire uvugwaho kwica Eric Dusabimana afite imyaka 28 y’amavuko mu gihe uwishwe we afite imyaka 18 y’amavuko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 14, Kanama, 2023 nibwo amakuru y’uru rupfu yatangajwe kandi yemejwe n’ubuyobozi bw’ibanze bw’aho byabereye.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye witwa Wellars Kayitare yabwiye UMUSEKE  dukesha iyo nkuru ko ubushyamirane bwafashe indi ntera, bararwana biza gutuma uwari uje gutabara ahasiga ubuzima.

Yagize ati: “Dusabimana yacikanye ageze kwa muganga. Ubu dutegereje ko imodoka ihagera kugira ngo ijyane umurambo we ku Bitaro bya Kabgayi gusuzumwa.”

Inzego zibifitiye ububasha zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane byinshi kuri urwo rupfu.

Ukekwaho kwica Dusabimana yamaze gufatwa, ubugenzacyaha bukaba bwatangiye iperereza kubyo akurikiranyweho.

Icyakora ngo hari umuvandimwe wa Tuyishimire nawe uri gushakishwa kuko ukekwaho ubwo bwicanyi ubwo yakoraga ibyo akurikiranyweho, undi yari ahari kandi ‘ashobora’ kuba yabimufashije mu buryo runaka.

Nyuma yo gufatwa, uwafashwe yavuze ko atigeze atera ibuye mugenzi we ahubwo ngo barwanye.

Umurambo wa Dusabimana wabanje gushyirwa ku Kigo Nderabuzima cya Shyogwe ariko nyuma yagombaga kujyanwa mu buruhukiro  bw’ibitaro bya Kabgayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version