Umufaransakazi Niwe Mugore Ukize Kurusha Abandi Ku Isi

Forbes ivuga ko Umufaransakazi witwa Françoise Bettencourt Meyers ari we mugore wa mbere ukize kurusha abandi ku isi.

Afite umutungo ungana na Miliyari $80.5, aya akaba yariyongereyeho miliyari $ 5.7 ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2022.

Bettencourt Meyers asanzwe ari ku mwanya wa 11 mu bantu bakize kurusha abandi ku isi.

Mu mwaka wa 2022 yari ari ku mwanya wa 14.

- Kwmamaza -

Muri rusange ku isi, abantu batunze miliyari y’amadolari y’Amerika ni 2,640, muri abo abagore bakaba ari abantu 337.

Igice kinini cy’amadolari Betterncourt afite ni ayo akura mu ruganda rwe rukora amavuta y’ubwiza abagore cyangwa abakobwa bakoresha bisiga cyangwa barimbisha imisatsi yabo.

Afite ikigo kinini kitwa L’Oréal Group, kikaba kimaze imyaka 100 gishinzwe na Sekuru.

Mu mwaka wa 2022 cyakoreshaga abantu 85,000 hirya no hino ku isi.

Abanditsi ba Forbes bavuga ko mu mwaka wa 2022, umutungo wa Bettencourt wiyongereye cyane kubera ko ibyo akora byakunzwe kandi bitumizwa hirya no hino ku isi.

Françoise Bettencount Meyers acunga 33% by’umutungo wose w’Ikigo L’Oréal.

Amafaranga y’iki kigo yayasigiwe na Nyina witwaga Liliane Bettencourt wapfuye mu mwaka wa 2017.

Bimwe mu bicuruzwa bye byamamaye ni amavuta bita Kiehl, Lancôme, Maybelline na La Roche-Posay.

Mu kwamamaza ibyo akora, uyu Mufaransakazi akoresha ibyamamare birimo n’ibyo kuri YouTube urugero rukaba uwitwa Emma Chamberlain.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version