Ambasaderi W’u Budage Muri Chad Yirukanywe Kubera Agasuzuguro

Umuvugizi wa Guverinoma ya Chad witwa Aziz Mahamat Saleh yavuze ko igihugu cye cyategetse ko Ambasaderi w’u Budage agomba gutaha iwabo bitarenze amasaha 48.

Muri Ambasade y’u Budage nabo bemereye AFP ko koko bamenyeshejwe icyo cyemezo.

Ambasaderi w’u Budage muri Chad yitwa Kricke.

Mbere yo gukorera i N’Djamena yabanje guhagararira igihugu cye muri Niger, Angola no muri Philippines.

- Advertisement -

Abahaye amakuru AFP bavuga ko uyu muyobozi yari amaze igihe yivanga mu mikorere ya Guverinoma ya Chad kandi agakoresha amagambo bamwe babonaga ko ari ay’amacakubiri n’agasuzuguro.

Ni kenshi ngo yagiriwe inama ariko arinangira.

Ubutegetsi bwa Chad buyobowe na Gen Mahamat Idriss Deby Itno bwasanze nta kindi bwakora uretse kumusaba kuva muri kiriya gihugu bitarenze amasaha 48.

Ibihugu byo mu Burayi bikunze kuvuga ko muri Chad nta Demukarasi ihari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version