Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yahatiye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka (Army), Gen Randy George kuva mu nshingano igihe kitageze, bikorwa no ku bandi bajenerali babiri abikora mu gihe intambara ihanganishije Amerika/Isirayeli na Irani ikomeje.
Uyu mwanzuro wemejwe n’umukozi muri Minisiteri y’ingabo za Amerika wavuganye n’ikinyamakuru TIME, ukaba ari umwe mu yindi myanzuro yo kuvugurura ubuyobozi bw’ingabo za Amerika kuva Perezida Donald Trump yongeye gusubira k’ubutegetsi.
Umuvugizi wa Pentagone, Sean Parnell, yatangaje kuri X ko bashimira Gen George ku myaka myinshi yamaze akorera igihugu, anemeza ko ahagaritse imirimo ye nk’Umugaba Mukuru wa 41 w’ingabo zirwanira k’ubutaka kandi bigahita bishyirwa mu bikorwa ako kanya.
Gen Christopher LaNeve niwe washyizweho by’agateganyo ngo abe amusimbuye.
Uwo muyobozi yanemeje ko Hegseth yanirukanye Umuyobozi w’abapadiri b’ingabo za Amerika ( bamwita Chief of Chaplains), Maj. Gen. William Green Jr., ndetse n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe impinduka n’amahugurwa mu ngabo, Gen David Hodne.
Nta mpamvu zatanzwe ku mpinduka zakozwe kuri abo bayobozi batatu.
Si ubwa mbere ibi bibaye, kuko Pentagone yari isanzwe imaze amezi ikuraho abandi bayobozi bakuru b’ingabo kuva Trump yatangira manda ye ya kabiri.
Muri bo harimo benshi mu bagize Akanama k’Abagaba Bakuru b’Ingabo (Joint Chiefs of Staff), barimo uwari uyoboye ako kanama, Gen C.Q. Brown, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu mazi, Admiral Lisa Franchetti, n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere, Gen Jim Slife.
Iri yirukanwa ryabaye umunsi umwe nyuma y’uko Trump agejeje ijambo ku baturage bose rijyanye n’intambara irimo kubera muri Irani, aho yavuze ko ibitero bya Amerika bizasubiza Irani “mu bihe bya kera cyane” mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere, ariko ntatanga ibisobanuro birambuye ku bizakurikiraho.
Kuva intambara yatangira hashize ukwezi kurenga, abayobozi ba Amerika bagiye batanga ubutumwa butandukanye ku buryo intambara ihagaze n’uko gutsinda kwayo kuzaba kumeze ejo hazaza.
Abirukanwe ni bantu ki?
George yari amaze imyaka itatu muri manda isanzwe y’imyaka ine y’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, umwanya wa mbere mu buyobozi bw’izo ngabo.
Yari yarashyizweho na Perezida Joe Biden muwa 2023, anemezwa na Sena.
Mbere yaho, yari Umugaba Mukuru wungirije, ndetse yanabaye umujyanama wa gisirikare mukuru wa Minisitiri w’Ingabo Lloyd Austin hagati ya 2021 na 2022.
Yize muri West Point, atangira akazi ka gisirikare mu 1988, anitabira intambara zitandukanye zirimo iya mbere yo mu kigobe cya Perise, iya Iraq n’iya Afghanistan.
Yahawe ibihembo byinshi kubera ibikorwa bye.
Amakuru aturuka ku muyobozi utatangajwe izina yabwiye CNN ko George yamenyeshejwe ko yirukanwe binyuze mu guhamagarwa kuri telefoni na Hegseth, mu gihe yari mu nama.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bayobozi b’ingabo banenze iki cyemezo, umwe agira ati: “Uyu ni jenerali ufite inyenyeri enye uri gukora uko ashoboye ngo arinde ingabo za Amerika mu gihe cy’intambara — kuki mwamwirukana muri iki gihe?”
Maj. Gen. Green we yari umaze igihe ayobora abapadiri b’ingabo kuva mu 2023, akaba abaye uwa mbere uvuye kuri uwo mwanya yirukanwe na Minisitiri w’Ingabo.
Yatangiye ari umusirikare usanzwe mu 1994, aza kuba padiri w’ingabo, anakora indi mirimo itandukanye mu ngabo.
Gen Hodne, wahoze ari mu ngabo zidasanzwe (Army Rangers), yari aherutse gushyirwa k’ubuyobozi bw’ishami rishinzwe impinduka n’amahugurwa, imirimo yagiyeho mu Ukwakira, 2025.
Yari yaravuze ko intego yaryo ari ukuvugurura ingabo, guteza imbere abayobozi no gutegura ingabo ku buryo bugezweho.
LaNeve we ni muntu ki?
Gen LaNeve yashyizwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru wungirije muri Gashyantare. Mbere yaho, yari umujyanama wa gisirikare wa Hegseth kuva muri Mata 2025.
Mu butumwa yashyize kuri X, Hegseth yamushimye, amwita umuyobozi udasanzwe, uboneka gake mu gihe kirekire, anavuga ko azafasha kuvugurura ingabo no kuzirinda abanzi ku isi hose.
Mu myaka irenga 35 amaze mu gisirikare, LaNeve yagiye mu butumwa bw’intambara muri Irak na Afghanistan, anayobora ingabo mu myanya itandukanye, harimo n’iy’ingabo za 82nd Airborne Division muri Fort Bragg, ndetse n’ingabo za Amerika ziri muri Koreya y’Epfo.
Nyuma y’uko Trump atsindiye kuyobora igihugu, LaNeve yamushimiye mu buryo bwihariye, aho Trump na we yamusubije agaragaza ko amwishimiye cyane, avuga ko ari umusirikare utajya yishora mu mikino idafite umumaro.
Umuvugizi wa Pentagone yavuze ko LaNeve ari umuyobozi wanyuze mu ntambara nyinshi, ufite ubunararibonye bukomeye kandi wizewe cyane mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta uko zakabaye.

