Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugaba Mukuru W’Ingabo Za Israel Yeguye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Umugaba Mukuru W’Ingabo Za Israel Yeguye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2025 4:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Lt. Gen. Herzi Halevi wari usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Israel
SHARE

Lt. Gen. Herzi Halevi wari usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Israel yatangaje ko yeguye ku buyobozi bwazo kubera ko hari ibyo atarahabwaho ubusobanuro ku gitero cyagabwe ku gihugu cye tariki 7, Ukwakira, 2023 bikozwe na Hamas.

Ni igitero cyatumye igihugu cye kijya mu ntambara yari imaze amezi 15 ikaba iherutse gusa nihagaze nyuma y’amasezerano yasinyiwe muri Qatar mu Murwa mukuru, Doha.

Igitero cyagabwe kuri Israel bikozwe na Hamas cyatumye abantu 1200 bahasiga ubuzima,  abandi 250 batwarwa bunyago.

Muri abo bantu, kugeza ubu hari abantu 90 bo muri Israel bakiri mu bunyago.

Halevi yatangaje ko azegura mu buryo bweruye tariki 06, Werurwe, 2025, akazaba yeguye akurikira mugenzi we wari ushinzwe ingabo zo mu Majyepfo ya Israel witwa  Maj. Gen. Yaron Finkelman.

Uyu musirikare niwe wari ugaragariye abasirikare barwanaga na Hamas muri Gaza.

Kwegura kw’abo basirikare bakuru kwabaye ikindi kintu gishyira igitutu ku butegetsi bwa Netanyahu ngo bugire icyo butangaza kubyabaye byose mbere y’uko igitero cyo kuri iriya tariki kibe.

Abasesengura ibyabaye muri Israel no muri Politiki yayo bavuga ko Netanyahu afite ikibazo cyo gusobanurira abaturage uko ibintu byose byagenze mbere y’uko igihugu cye kigabwaho ibitero, ariko we akavuga ko iyo ari ingingo izavugwaho intambara yarangiye.

Gen Halevi yavuze ko igihe kigeze ngo igisirikare gihabwe uburenganzira bwo guperereza neza hakamenyekana ibintu byose byabanjirije kiriya gitero.

Uyu musirikare kandi bivugwa ko atakoranaga neza na Minisitiri w’ingabo Israel Katz kubera ko we yumvaga ibintu kimwe na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu.

Twabibutsa ko uwo yasimbuye Yoav Gallant wahoze ari Minisiitiri w’ingabo nawe yavanywe mu nshingano kubera kutumvikana na Netanyahu uko intambara yagenze n’uburyo yagombaga kurangira.

Abasirikare bakuru ba Israel banenga kandi uko Netanyahu aherutse kwemera ko ingabo ze ziva mu bice bya Gaza, iyi ikaba ingamba yaje yiyongeraho no kurekura bamwe mu bagabye ibitero muri Israel bo muri Hamas.

Umujinya wabo kandi warushijeho kuzamurwa no kubona abarwanyi ba Hamas bajya mu mihanda kwishimira ibyavuye muri ariya masezerano.

Ishyirwa mu bikorwa by’ibikubiye mu masezerano mu  kiciro cya mbere rizamara ibyumweru bitandatu, rikazarangira abantu 33 barekuwe.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abandi bantu bazarekurwa.

Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’ayo masezerano, hazakurikiraho icya kabiri bivugwa ko ari cyo kizaba gikomeye.

Undi muntu ukomeye muri Guverinoma ya Netanyahu uherutse kwegura ni Itamar Ben-Gvir wari Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu.

Hari undi ushinzwe imari n’igenamigambi witwa Bezalel Smotrich uvuga ko azegura Israel niyanzura ko itazasubira mu ntambara na Hamas.

Mu gihe havugwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Doha muri Qatar, Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko iriya ntambara yahitanye abantu 47,000, biganjemo abana n’abagore.

Lt.Gen Halevi aherutse kuvuga ko abarwanyi 20,000 ba Hamas bishwe mu ntambara Israel imaze amezi 15 irwana nayo, icyakora ayo makuru nta gihamya ayatangira.

TAGGED:featuredHamasIngaboIsraelKweguraNetanyahu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rurashaka Gukorana Na Pakistan No Mu Bya Gisirikare
Next Article Perezida Kagame Yihanganishije Abanya Turikiya Bibasiwe N’Inkongi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?