Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugaba Mukuru W’Ingabo Za Qatar Yahuye Na Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umugaba Mukuru W’Ingabo Za Qatar Yahuye Na Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 March 2022 7:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugaba mukuru w’ingabo za Qatar witwa Lt. Gen (Pilot) Salem bin Hamad bin Mohammed  bin Aqeel Al Nabit ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. Yaraye yakiriwe na Perezida Kagame nyuma y’izindi gahunda yabanjemo mu Rwanda harimo no gusinyana amasezerano y’ubufatanye  na bagenzi be bayobora ingabo z’u Rwanda.

Ni amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare harimo n’amahugurwa.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Werurwe, 2022 yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo avuyeyo asura Inzu ndangamurage y’urugamb arwo kubohora u Rwanda iri mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Mu masaha y’igicamunsi yahuye na Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugabo w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.

Umubano w’u Rwanda na Qatar uri ku ntera nziza kandi mu nzego nyinshi.

Hari Ku Cyumweru taliki 13, Ukuboza, 2020 ubwo Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yasuraga mugenzi we uyobora ingabo za Qatar  Lieutenant General Ghanem bin Shaheen al-Ghanem bagirana ibiganiro.

Ikinyamakuru cyo muri Qatar kitwa Gulf Times icyo gihe cyanditse ko abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi baganiriye ku  mikoranire igamije inyungu z’ibihugu byombi kandi zirambye.

Baganiye kandi uko iyo mikoranire yatezwa imbere.

Ibiganiro bagiranye byitabiriwe  n’abandi basirikare bakuru mu ngabo za Qatar.

Mu minsi micye yakurikiye ho ni ukuvuga Taliki 07, Mutarama, 2021, Umugaba mukuru w’ingabo za Qatar Lt Gen Ghanin Bin Shaheen Al –Gahnim nawe yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na mugenzi we Gen Jean Bosco Kazura.

Kubera ko Qatar  ifite imigabane ingana n 49% by’imigabane y’ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Bugesera bigaragara ko ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Qatar n’u Rwanda buzafasha mu guteza imbere ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.

Bizakorwa binyuze mu kubakira u Rwanda ubushobozi bwo kuba nta mwanzi wavogera ikirere cyabwo.

Qatar ntiyakwemera ko ahantu yashyize ubukungu bwayo hagira uhavogera kugira ngo abuhungabanye.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umubano mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Qatar cyane cyane ushingiye ku bufatanye mu by’ingabo zirwanira mu kirere, Perezida Kagame aherutse guha ipeti rya Colonel uwitwa  Bernard Niyomugabo ahita anamuha ‘inshingano nshya’ zo guhagararira ubufatanye by’u Rwanda mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Doha muri Qatar.

Col Bernard Niyomugabo asanzwe ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.

Mu bufatanye bwa gisirikare busanzwe kandi, muri Mutarama2021 hari ba Ofisiye babiri ba RDF basoje amasomo y’abapilote muri Qatar.

Abo ni Su-Liyetona Eloge Nyiringango na Su-Liyetona Josia Rugema, basoje amasomo muri Al Zaeem Air College muri Qatar hamwe n’abandi banyeshuri 85.

TAGGED:featuredIngaboKagameKazuraQatarRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyakenya Afungiwe Mu Rwanda Akurikiranweho Gukora Ibiyobyabwenge
Next Article Hari Abaturage Bakigorwa No Kugeza Ibirego Ku Bugenzacyaha Bw’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?