Umugaba W’Ikirenga Yaganiriye N’Abayobozi Bazo

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yaraye ahuye n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda baganira ku miterere y’umutekano mu Rwanda n’amahoro mu baturage.

Iby’ibi biganiro byaraye bitangarijwe ku rukuta rwa X  rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro.

Abayobozi bakuru bitabiriye ibi biganiro ni Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’abandi bagaba bakuru b’ingabo mu mitwe yayo itandukanye.

Gen Mubarakh Muganga

Undi muyobozi ukomeye witabiriye ibi biganiro ni Maj Gen Joseph Nzabamwita, umujyanama mukuru mu by’umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika, akaba yarahoze ayoboye Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, NISS.

Gen Muganga ageza ijambo ku bandi bagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda
Uhereye ibumoso: Major Willy Rwagasana uyobora Abajepe, Major Gen Andrew Kagame mu nkeragutabara, (Rtd) Major Gen Frank Mugambage uyobora Inkeragutabara na Major Gen Vincent Nyakarundi uyobora izirwanira ku butaka

Iyi nama ikomeye mu buyobozi bukuru bw’ingabo iteranye nyuma y’uko taliki 16, Kanama, 2024 ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko umutwe wazo w’inkeragutabara ugiye kongererwa imbaraga.

Icyo gihe Colonel Sendegeya Lambert ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’ingabo ari kumwe n’Umuvugizi wazo Brig Gen Ronald Rwivanga yatangaje ko ko abazinjira mu mutwe w’Inkeragutabara bazahembwa umushahara bagahabwa n’ibindi byose bagenerwa mu gihe bari mu myitozo no mu gihe bahamagawe kuza mu gisirikare.

Bazahembwa ibingana n’ibyo abandi basirikare bari mu rwego rumwe bahabwa, byose bikazashingira kuri sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda.

Colonel Lambert Sendegeya

Akandi karusho ngo ni uko abazajya muri uyu mutwe bazakomeza gukora akazi bari basanzwe bakora( ku bagafite), bakazakomeza kugakora no kugahemberwa igihe cyose batarahamagarwa mu bikorwa runaka bya gisirikare.

Minisiteri y’ingabo yemeza ko umuntu uzajya mu nkeragutabara azajya ahabwa umushahara wa buri kwezi, agahabwa impuzankano, ubuvuzi n’ibindi Colonel Sendegeya atarondoye.

Umuntu azitwa inkeragutabara ari uko arangije imyotozo y’ibanze ya gisirikare kandi yayitsinze neza.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa, ababaye inkeragutabara bazabwa impamyabumenyi ndetse basinye amasezerano yo gukora akazi bahuguriwe.

Inama Perezida Kagame yaraye agiranye n’abayobozi bakuru b’ingabo ni inama iba mu gihe runaka, igamije gusuzuma uko umutekano imbere mu Rwanda wifashe no mu karere ruherereyemo.

Iba ari isuzuma ryo kureba ahakenewe kongerwa imbaraga ngo Abanyarwanda bakomeze kubaho batekanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version