Gen Nzaramba Yirukanywe Mu Ngabo Z’u Rwanda

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yirukanye mu ngabo z’u Rwanda Major General Martin Nzaramba na Col Etienne Uwimana n’abandi ba ofisiye bakuru muri izi ngabo.

Ibi bikubiye mu itangazo rimaze gusohorwa na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rigaragara ku rukuta rwayo rwa X.

Gen Nzaramba ni umwe mu basirikare bakuru bahawe inshingano zikomeye zirimo no kuyobora Ikigo gitoza abinjiye mu ngabo z’u Rwanda bwa mbere kiri i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Itangazo ryirukana Gen Nzaramba

Nzaramba hamwe n’abandi basirikare birukanywe nyuma gato y’inama yaraye ihuje Perezida Kagame n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Umugaba W’Ikirenga Yaganiriye N’Abayobozi Bazo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version