Umugaba W’Ikirenga Yaganiriye N’Inzego Zose Z’Umutekano

Kuri uyu wa Gatatu taliki 15, Ugushyingo, 2023 Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yaganiriye n’abagaba bakuru bazo, Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda n’abo mu rwego rw’igihugu rw’igorora, abayobozi bakuru mu rwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza n’abo mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Nta makuru yatangajwe kubyo baganiriye.

Icyakora iyi nama ibaye mu gihe hamaze iminsi hari ibisasu biva muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bikagwa mu Rwanda ndetse bigakomeretsa abaturage.

Ikindi ni uko kuba hari umutekano muke mu bice byegereye u Rwanda biruha umukoro wo gukaza umutekano imbere muri rwo no ku mipaka yarwo.

Mu bihe bitandukanye, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itazemera ko hari abahungabanya umutekano w’Abanyarwanda n’abatura Rwanda aho baba babikoreye hose.

Kubera ko umutekano ari ikintu cyagutse, birashoboka ko abitabiriye iriya nama baganiriye ku bindi birebana nawo ndetse n’umudendezo w’abaturage imbere mu gihugu.

Ibyo birimo ibyaha bijyanye n’amakimbirane mu miryango, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe buhitana bamwe mu babukora ( hari batandatu baherutse gupfira i Rwinkwavu) ndetse n’amatsinda y’abaturage biyita amazina yo kwerekana ko biyemeje guhangana n’inzego z’umutekano barimo abiyise ‘Abahebyi’.

Abo Bahebyi bakorera henshi harimo n’i Muhanga.

Abandi baturage biyemeje ubwicamategeko bakorera mu Karere ka Gatsibo biyise Imparata.

Indi ngingo Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano bashobora kuba baganiriye ho, ni imyitwarire ya bamwe mu bashinzwe umutekano idahwitse.

N’ikimenyimenyi ubwo yakiranga indahiro z’abayobozi mu rwego rw’ubutabera harimo n’Umunyamabanga wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha witwa Consolée Kamarampaka, Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bose bangana imbere y’amategeko.

Uko bigaragara, iyi nama yiganiririwemo ibintu bitandukanye bireba umutekano w’u Rwanda mu mpande zose wakumvikanamo.

Amafoto:

(Uva ibumoso ujya iburyo) Lt Gen Muhire Charles, Lt Gen Charles Kayonga, Gen Fred Ibingira
(Ibumoso ujya iburyo) Col Dodo, Maj Gen Sam Kaka Kanyemera, Maj Gen Emmanuel Karenzi Karake, inyuma haragaraga na Brig Gen George Rwigamba
Brig Gen Hodari aganira na CP Rumanzi George
Major Gen Emmanuel Bayingana aganira na CP Vincent Sano
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda aganiriza abitabiriye iyi nama
Cyari igihe cyo gutega amatwi bitonze inama n’amabwiriza by’Umugaba w’ikirenga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version