Umugaba w’Ingabo Za Misiri Yasuye U Rwanda

Lt.Gen Mohamed Farid  uyobora Imitwe  yose igize ingabo za Misiri ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Yahageze tariki 27,Gicurasi, 2021, abonana n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura.

Bahuriye ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda kiri ku Kimihurura.

Nyuma y’ibiganiro by’aba basirikare bakuru, Lt Gen Mohamed Farid yaganiriye kandi na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Major General Albert Murasira.

Kuri uyu wa Gatandatu arasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mbere y’uko afata indege asubira i Cairo, mu Misiri.

- Advertisement -

Igisirikare cya Misiri nicyo gisirikare gikomeye kurusha ibindi muri Afurika.

Mu kirangantego cyacyo handitsemo ko ‘iyo mu kaboko kamwe hari umwiko wo kubaka, mu kandi haba hari imbunda yo kurinda inyubako.’

Nyuma y’uko Misiri yemeye ko Israel ari igihugu kigenga kandi kigomba kubaho nk’ibindi, byatumye iba inshuti n’Amerika.

Ubu bucuti bwayigiriye akamaro cyane k’uburyo ubu ari cyo gihugu cya mbere cy’Afurika kibona inkunga itangwa na Amerika kurusha ibindi.

Iyi nkunga, nk’uko bimeze no kuri Israel, ifasha Misiri kubaka igisirikare cyayo k’uburyo ari cyo cya mbere gikomeye muri Afurika.

Misiri ifite  abasirikare  920,000 ikagira n’imodoka z’intambara 11,700

Imibare yasohowe n’ikitwa African Millitary Ranking ya 2020 ivuga ko Misiri ari iya cyenda ku isi mu kugira igisirikare gikomeye.

Amerika iracyari iya mbere.

Yakiranywe icyubahiro cya gisirikare
Gen Kazura yakiriye mugenzi we mu biro bye
Itsinda yaje ayoboye rifashe ifoto y’u Rwibutso
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version