Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye ba Ofisiye 38 barimo abo mu Ngabo ndetse na Polisi by’u Rwanda barangije amasomo ya gisirikari n’abandi bari mu nshingano ze ko bahanzwe amaso mu gukora ibishoboka ngo umutekano w’u Rwanda ndetse n’uw’Akarere u Rwanda ruherereyemo ushinge imizi.
Hari mu ijambo yaraye avuze uko yarangizaga ku mugaragaro amasomo aba basirikare n’abapolisi bari bamaze iminsi bahabwa.
Ni abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye bafite ipeti ryo guhera kuri Captaine kugeza kuri Lieutenant Colonel.
Abapolisi bo ni uguhera ku ipeti rya Chief Superintendent of Police ( CIP) kugeza kuri Superintendent of Police ( SP).
Bose uko ari 38 bari bamaze amezi atanu batorezwa mu ishuri rikuru rya gisirikare riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikari Brig. Gen Andrew Nyamvumba avuga ko abahahuguriwe bongerewe ubumenyi mu mitegurire y’urugamba, imiyoborere mu bya gisirikari haba ku rugamba cyangwa mu bihe bisanzwe, imicungire mu by’umutekano, politiki n’imibanire mpuzamahanga.
Abahuguwe bavuga ko amasomo bahawe azabafasha mu kazi kabo mu Rwanda n’ahandi bakoherezwa mu kazi.
Uwitwa Maj. Umuhoza Scovia yabwiye Kigali Today ati: “Ni amasomo yari ku rwego rukomeye kandi rwiza. Inyigisho twahawe zarushijeho kutwereka uburyo umusirikari nyawe agomba kumenyera guca mu bikomeye kugira ngo n’igihe ahuye n’ibikomeye mu gihe cyo kurinda igihugu no kukirwanirira amenye uko abyitwaramo.”
Mugenzi we Maj. Kayihura Kagiraneza yunzemo ati: “…Ugendeye ku bitabo, ibiganiro twahawe ndetse n’imyitozo twakoze byose byatwigishije ko gushyira imbere umurava n’ubushake umusaruro w’icyo abantu baharanira ugerwaho. Ku bwanjye nasanze yari akenewe cyane”.
Maj Gen Vincent Nyakarundi akaba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yabwiye abo basirikare bose ati: “Mu kazi kanyu ka buri munsi, mugomba guhora musesengura ahari imbogamizi hose, mugakora ibishoboka mu bunyamwuga mwungukiye ahangaha zikabonerwa ibisubizo kugira ngo bifashe kubaka igisirikari cy’umwuga bityo binatugeze ku ntego yo kubaka igihugu twifuza ndetse kitubereye. “
Avuga ko kubigeraho nta kindi bisaba kitari imikorere myiza, mu bwitange mu nshinganozose kandi byubakiye ku guhora umuntu yifitiye icyizere.
Yanabibukije ko izi ndangagaciro ntacyo zamara baramutse bazihereranye, ko ahubwo bagomba gukora ibishoboka zikagukira no mu bindi bihugu byaba iby’akarere u Rwanda rurimo no ku ruhando mpuzamahanga.
Abahawe impamyabumenyi bari bagize icyiciro cya 21.
Barimo abasirikare 36 n’abapolisi babiri barimo umwe wo ku rwego rwa Superintendent na Chief Inspector of Police.
Abitwaye neza kurushaho ni Maj. Roland Kamanzi Kalisa na Capt. Alain Paul Nsabimana kandi barabihembewe.