Dukurikire kuri

Ubucuruzi Mpuzamahanga

Perezida Wa Guinea-Bissau Aje Gusura u Rwanda

Published

on

Umukuru wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló ubu ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Uyu mugabo utamaze igihe kinini ayobora kiriya gihugu  mu minsi ishize yararusimbutse ubwo  bamwe mu basirikare be bakuru bashakaga kumuhirika bigapfuba.

Ubu hari abasirikare barimo n’ufite ipeti rya Colonel batawe muri yombi.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kanombe yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.

Umaro Sissoco Embaló azamara iminsi itatu mu Rwanda.

Umaro Mokhtar Sissoco Embaló yavutse muri Nzeri, 1972.

Umaro Sissoco Embaló Perezida wa Guinea Bissau

Uretse kuba ari umunyapolitiki, ni n’umwarimu muri Kaminuza wigishije ibya Politiki, abo bita Political scientist.

Hejuru y’ibi kandi ni n’umusirikare mukuru.

Mbere y’uko aba Perezida wa Repubulika yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe.

Yabaye Perezida wa Guinea Bissau guhera taliki 27, Gashyantare, 2020.