Umugabo W’i Gatsibo Akurikiranyweho Kwica Motari W’i Gicumbi

Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yafashe umugabo w’imyaka 29 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto nyuma yo kwica nyirayo. Uyu mugabo akomoka mu Karere ka Gatsibo.

Ubu bwicanyi bwakozwe ubwo Abanyarwanda batangiraga kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari taliki 07, Mata, 2023.

Iperereza rivuga ko uwafashwe yakoranye na bagenzi be, batega umutari igico ubwo yari atashye ageze mu Mudugudu wa Runaba, Akagari ka Shangasha, Umurenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi.

Baramwishe bamwambura muto.

- Advertisement -

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko ubu bwicanyi  bwabaye ahagana  saa yine z’ijoro.

Ni amakuru Polisi yahawe  n’umubyeyi wa nyakwigendera.

Uwo mubyeyi avuga ko icyo gihe yategereje ko umwana we ataha, aramubura.

SP Ndayisenga ati: “Umubyeyi wa nyakwigendera yavuze ko yabuze umuhungu we kandi ko atitabaga telefone. Ako kanya twaje guhita duhabwa amakuru n’umuturage ko hari umuntu basanze yishwe bamuzirikiye mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Shangasha”.

SP Ndayisenga Alex

Avuga ko hahise hatangira gishakisha impamvu z’ubwo bwicanyi, hafatwa umugabo w’imyaka 29 wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite moto y’uwo mumotari wishwe.

Hagendewe ku iperereza n’amakuru yatanzwe n’abaturage batandukanye,  hahise hategurwa  igikorwa cyo gushakisha iyo moto n’abacyekwaho gukora ubwo bwicanyi.

Ubwo abapolisi bageraga ku bantu bakekwagaho uruhare muri ubwo bwicanyi, umwe muri bo yarirutse, usigaye baramufata.

Akimara gufatwa yiyemereye ko iyo moto yayibye mu Karere ka Gicumbi kandi ko basize bishe nyirayo afatanyije na mugenzi we watorotse ubu uri gushakishwa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bikuru bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma .

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri  sitasiyo ya Byumba mu gihe ibikorwa byo gushakisha uwo bafatanyije bigikomeje.

Nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version