Rwanda: Amafaranga Y’Amiganano Akomeje Kugaragara Mu Baturage

Mu mpera z’Icyumweru cyarangiye taliki 08, Mata, 2023 mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro hafatiwe umusore wari ufite amafaranga Frw 30,000 y’amiganano. Bikekwa ko ayakora cyangwa akaba akorana n’abayakora.

Abaturage bamubonanye ariya mafaranga nibo bagize amakenga babibwira Polisi nayo iramufata.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage witwa Chief Inspector of Police( CIP) Mucyo Rukundo avuga ko abaturage bari basanzwe bafite amakuru y’uko uriya musore atunga amafaranga y’amiganano.

CIP Mucyo ati: “Kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu isanteri y’ubucuruzi yo mu Mudugudu wa Gakeri ari nawo atuyemo. Bari basanzwe bamufiteho amakuru ko afite amafaranga y’amahimbano.”

- Advertisement -

Avuga ko hateguwe igikorwa cyo kumufata  abapolisi bajya kumushaka bageze iwe baramusaka bamusangana inoti 10 zirimo enye(4) za Frw 5000 n’izindi enye(4) za Frw 2000 n’izindi ebyiri(2) za Frw 1000 zose z’inyiganano.

Yahise afatwa.

Uwafashwe yavuze ko hari umuntu wari wamuhaye ayo mafaranga ngo ayavunjishe, hanyuma azamuheho.

Polisi ishima abaturage batanga amakuru ku bikorwa bitemewe n’amategeko kugira ngo ababikoze babikurikiranweho.

CIP Rukundo ashima ko amakuru yatanzwe mbere bituma uwo musore afatanwa ariya mafaranga atarajya kuyavunjisha ngo ayakwize mu yandi bityo bibangamire ubuzima bw’ifaranga.

Aburira abagifite umugambi wo kwishora mu bikorwa byo gukwirakwiza  amafaranga y’amiganano ko batazihanganirwa kuko bisubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

Abanyarwanda muri rusange bagirwa inama yo kujya basuzuma neza amafaranga bakareba niba adakemangwa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ruhango  kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Hagati aho hari abandi bagishakishwa, bivugwa ko bakoranaga n’uwafashwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version