Muhanga: Uwemeye Ko Yishe Umwarimu Wa Kaminuza Akamukuramo Amaso YARASHWE

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri taliki 11, Mata, 2023 inzego z’umutekano zarashe uwitwa Albert Dusabe wari ushatse  kwambura umupolisi imbunda.

Yari aherutse kwiyemerera ko ari we wishe  Dr. Mahirwe Kororo Charles wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare.

Dr Mahirwe yari  atuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga.

Yishwe ku wa Mbere taliki 03, Mata, 2023.

- Kwmamaza -

Nyuma y’iminsi ibiri, umusore witwa Albert Dusabe w’imyaka 28 yarafashwe yiyemerera ko ari wishe Dr Mahirwe yo wo kwemerwa Frw 300,000  harimo na avance ya Frw 70,000 yahawe  mbere andi akazayahabwa nyuma.

Dusabe yabwiye inzego z’umutekano n’abandi bayobozi ko ariya mafaranga yari yayahawe n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga witwa Lambert Minani ngo amwicire Mahirwe kuko yamubangamiraga ku mushinga wa Pharmacie yari ahafite.

Dr Mahirwe ngo yashakaga gutwara Muhire isoko.

UMUSEKE uvuga ko kuri uyu wa Kabiri taliki 11, Mata, 2022, Mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m),  Dusabe yagiye kwereka Polisi aho yiciye Dr Muhirwe n’ibikoresho yakoresheje.

Yamwiciye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza muri metero 500 z’aho yakodeshaga.

Ubwo yari agiye kwerekana ibyo yakoresheje yica Mahirwe( bivugwa ko ari umuhini), ngo yashatse guhindukira ngo yambure umupolisi imbunda, undi aramuzibukira aramurasa amutsinda aho!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version