Umugabo W’i Nyanza Uvugwaho Kwihisha Imyaka 23 Kubera Jenoside Yabihakanye

Uwo ni Ntazinda Emmanuel uherutse kuvumburwa mu mwobo wari iwe, ubugenzacyaha bukavuga ko yari yarawucukuye yihisha kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri uyu wa Kabiri mu rukiko yavuze ko nta Mututsi yishe ndetse ko nta n’igitero yagiyemo.

Mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza uyu mugabo wari wambaye kamambiri z’umutuku, umupira  n’ipantalo y’ubururu yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi icyo yakoze ari ukwangiza imitungo yabo.

Yireguraga atyo mu iburana ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwo bumurega ibyaha bifitanye isano na Jenoside.

Bwabwiye urukiko ko ibyaha bukurikiranyeho Ntazinda w’imyaka 51 y’amavuko yabikoreye mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza y’ubu, icyo gihe hari muri Komini Nyabisindu.

Abashinja Ntazinda bavuga ko yahungutse avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2001 ahishwa n’umugore we Eugénie Mukamana.

Yafatanyije n’uwo mugore gucukura imyobo ibiri, umwe munsi y’igitanda cyo mu cyumba bararamo n’undi mu gikari.

Bamushinja kandi kwica Abatutsi batandukanye barimo n’abo yabanzaga gusambanya.

Ubushinjacyaha bwemeza ko Ntarindwa yayoboye ibitero byiciwemo Abatutsi, akaba yari yarashinze bariyeri ziciwemo Abatutsi, bamwe abajunya mu cyobo nk’uko hari abatangabuhamya baganiriye n’ubushinjacyaha babivuga.

Nyuma yo gusobanura uko ibyaha bumurega biteye n’impamvu ‘zikomeye’ busanga urukiko rukwiye guheraho rukamufunga, ubushinjacyaha bwasabye ko Ntarindwa Emmanuel afungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.

Ntarindwa Emmanuel ahawe umwanya ngo agire icyo avuga, yavuze ko yagiye kuri bariyeri ziciweho Abatutsi ariko we ntawe yishe.

Ndetse ngo nta n’igitero yayoboye!

Kugeza ubu uyu mugabo aburana atunganiwe.

Yemereye urukiko ko yangije imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Urukiko rwamubajije niba hari icyo yongeraho ku myiregurire ye, avuga ko asaba imbabazi Abanyarwanda bose.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bari aho uru rubanza rwabereye bavuga ko dosiye y’umugore wa Ntarindwa nayo yari yaragejejwe mu bushinjacyaha ariko buza kumurekura kuko ngo ‘atize kandi atanafatanyije’ n’umugabo we gukora Jenoside bityo ko atabiryozwa.

Mu cyumweru gitaha nibwo biteganyijwe ko umwanzuro ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo bya Ntarindwa Emmanuel uzatangazwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version