Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugabo W’Umwamikazi Elisabeth II Azaherekezwa N’Abantu 30 Gusa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaMu Rwanda

Umugabo W’Umwamikazi Elisabeth II Azaherekezwa N’Abantu 30 Gusa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 April 2021 9:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo w’Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza, Prince Philip, azashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu mu muhango byemejwe ko uzitabirwa n’abantu 30 gusa, kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu isengesho ryo kumusezeraho bwa nyuma rizabera muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu George mu gace ka Windsor, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata, hazaba hari abantu bake cyane bagize umuryango w’ibwami.

Abana bane ba Philip bazagenda bakikije Jaguar Land Rover izaba itwaye umurambo we, ubwo izaba yerekeza mu rusengero aho kumusezeraho bizabera. Abo ni ibikomangoma Charles, Andrew, Edward n’Igikomangomakazi Anne.

Byemejwe ko ku murongo w’imbere hazaba hari Igikomangomakazi Anne n’Igikomangoma Charles, bagakurikirwa n’ibikomangoma Edward na Andrew. Abuzukuru be Igikomangoma William na Harry bazakurikira imodoka bari ku murongo wa gatatu.

Bigaragara ko Igikomangoma William n’Igikomangoma Harry batazagenda begeranye, hagati yabo hazaba harimo mubyara wabo Peter Philips.

Abazitabira bose bazaba bambaye udupfukamunwa kandi bahanye intera mu kwirinda COVID-19. Umwamikazi we azaba yicaye wenyine.

Umuvugizi w’ingoro y’ubwami bw’u Bwongereza yavuze ko uburyo bwo gushyingura uyu mugabo bwavuguruwe bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ariko buhura n’ibyo yifuje mbere yo gupfa.

Umwamikazi yasabye ko nta munyamuryango w’ibwami ugomba kuzambara imyenda ya gisirikare muri uyu muhango.

Ni igisubizo kuri Prince Harry na Prince Andrew bemeje ko batakiri mu nshingano za gisirikare, ku buryo hibazwaga niba kuri iyi nshuro bazambara gisirikare.

Prince Philip yaguye muri Windsor Castle ku wa 9 Mata, afite imyaka 99. Yari amaze imyaka 73 ashyingiranywe na Elisabeth II.

Umurambo we uzagenda muri Jaguar Land Rover, we ubwe yagize uruhare mu gushushanya.

TAGGED:Elisabeth IIfeaturedPrince Philip
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ku Kamonyi Grenade Yaturikanye Umusore
Next Article Ihurizo Kuri Tshisekedi: Abadepite Bahoranye Na Kabila Ngo Yarabatengushye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?