Umugore Arera Abana Akarera N’Abagabo- Kagame

Mu ijambo yagejeje ku biganjemo abagore bari bateraniye muri BK Arena, Perezida Kagame yavuze ko burya umugore arera abana ariko akarera n’abagabo.

Ni mu ijambo ryo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore u Rwanda rwifatanyije n’amahanga kwizihiza kuri uyu wa Gatanu taliki 08, Werurwe, 2024.

Avuga ko umugabo udafite umugore umufasha akamwubaka, bimubana ingorane.

Perezida Kagame yagereranyije umugore n’inkingi y’urugo kuko ishyigikira urugo ndetse ikita no kubyo abarugize bagiye gukorera hanze yarwo bari bukenere batashye.

- Advertisement -

Ibyo ngo ni inshangano ikomeye cyane.

Avuga ko abagabo bagomba kwirinda kwitambika imbere y’abagore ngo bababuze ibibagenewe nk’uko ari uburenganzira bw’undi muntu wese.

Ati: “ Umugore rero ntabwo yagombye guhezwa no mu kubaka igihugu”.

Kagame yavuze ko guhohotera umugore bitagomba gukorwa na rimwe kandi ngo ntabwo ari ibyo kwihanganirwa.

Yabwiye abagore ko badakwiye kwihanganira ko bahohoterwa ngo babiceceke, ngo bumve  ko ikije cyose cyemerwa.

Iby’uko umugabo yarakara akumva ko umujinya we agomba kuwurangiriza ku mugore we ngo si iby’i Rwanda.

Ati: “ Yagiye agahimbira ku wundi mugabo se ahubwo bakamukubita ari we!”

Perezida Kagame avuga ko ikibabaje ari uko hari abahohotera abagore babo ntibamenyekane, ariko ngo iyaba bamenyekanaga bagakurikiranwa mu mategeko.

Avuga ko iyo ingo zitekanye, ari bwo imiryango itera imbere bikubaka n’igihugu.

Ivangura iryo ari ryo ryose ngo ntiryemewe ahubwo gushyira hamwe nibyo byubaka abantu n’imiryango igatera imbere.

Guhuriza hamwe imbaraga z’Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda ngo ni ikintu Perezida Kagame abonamo umusaruro wabyo kandi yabibonye na kera mu gihe cyo kubohora u Rwanda.

Ni umunsi wahurije hamwe abantu 7,000 biganjemo abagore

Yasabye abagore kongera ubushake mu kuhatanira kujya mu nzego zo hejuru bityo bagire uruhare runini mu gukemura ibibazo by’igihugu.

Avuga ko abagore bagombye guharanira ko bagenzi babo bakiri hasi bazamuka mu nzego, bakagira uruhare mu kuzamura igihugu.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ari byiza ko Abanyarwanda bifatanya n’abandi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Yasabye abagore kudategereza ko hari uzabaha uburenganzira kubera ko abenshi batazabubaha  bityo ko ari ahabo kubihagurukira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version