Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugore Rukumbi Ukora Production Mu Rwanda Agira Inama Bagenzi Be
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umugore Rukumbi Ukora Production Mu Rwanda Agira Inama Bagenzi Be

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2022 8:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kanoheli Chrismas Ruth ni we mugore wenyine mu Rwanda wize gutunganya umuziki, ibyo bita music production. Izina ry’akazi ni Chrissy Neat, akaba akorera umuziki muri Studio y’Umuraperi Riderman yitwa Ibisumizi.

Chrissy Neat yahaye Taarifa ikiganiro atubwira ko yahisemo kwiga gutunganya umuziki kuko yabonaga azabishobora kandi nta mugore cyangwa umukobwa wundi ubikora mu Rwanda.

Ati: “ Inama mpa bagenzi banjye ni uko iyo ushaka kuba umuntu udasanzwe, nawe ukora ibintu bidasanzwe. Gukora umuziki si ibintu umuntu yiryamira ngo byikore, ariko nanone ntabwo ari ibintu bikomeye cyane iyo uzi impamvu wabijemo.”

Chrissy Neat avuga ko kuba ari we wabaye uwa mbere wagiye muri production ari umukobwa cyangwa umugore yabishobojwe n’uko yari azi impamvu  kandi akizera ko abandi bakobwa bazaza nyuma ye bazasanga ari ibintu bishoboka kandi bakabimenyera.

Kanoheli Chrismas Ruth avuga ko gutunganya umuziki yabyigiye ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo.

Nyuma yo kubona ariya masomo, yakomeje kwihugura, akabikorera kuri murandasi ndetse no kuri bagenzi be bamutanze mu kazi.

Yatubwiye ko akazi ke akunda kugakora ku manywa, agataha  ariko byaba ngombwa ko hari ibyo atunganya mu ijoro, akabikorera iwabo.

Kuba benshi mu batunganya umuziki babikora mu ijoro, uyu mukobwa avuga ko biterwa n’uko mu ijoro nta rusaku ruba ruhari, ibindi biba bituje, amajwi macye ari yo yumvikana neza.

Ati: “ Nkora ku masaha y’amanywa ndetse haramutse hari uwo bashyizeho amananiza yaza nkamukorera umuziki ku manywa.”

Chrissy Neat akora ku manywa mu gihe abandi benshi bakora mu ijoro

Avuga ko iyo umuntu yemeye gukorana nawe aba agomba kwemera gukorana nawe ku manywa.

Ku byerekeye imikoranire ye  na Riderman mu Ibisumizi,  yadusubije ko umuraperi Riderman ari umuntu wumva abandi kandi wicisha bugufi.

Mbere y’uko atangira gukorana n’Ibisumizi, Kanoheli Christimas yari asanzwe atunganya umuziki ariko abikora nkawe ku giti cye mu gihe muri iki gihe abikora nk’umukozi ukorera Ibisumizi.

Chrissy Neat niwe uherutse gukora indirimbo ya Riderman yise ‘Nyegamo Ya Nyagasani’.

Indirimbo Nyegamo Ya Nyagasani:

TAGGED:ChrissyfeaturedRiderman IndirimboUmuhanziUmuziki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yemera Ko Abanyafurika Bagombye Kuba Iwabo Batekanye
Next Article Hari Abiyitirira Imbuto Foundation Bakambura Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?