Umugore Ucyekwaho Kwica Umwana Akeza: ‘Si Njye Wabikoze, Yaguye Kwa Muganga’

Kuri uyu wa Kane Taliki 17, Werurwe, 2022 mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruri hafi ya Stade ya Kigali i Nyamirambo hatangiye urubanza ubushinjacyaha buregamo umugore ukurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka itanu witwaga Akeza Rutiyomba.

Uyu mwana yapfuye ubwo bamusangaga mu kidomoro cy’amazi, ubugenzacyaha icyo bukaba bwaratangarije Taarifa ko ibimenyetso byo mu iperereza ry’ibanze byerekana ko hari abagore babiri bagombaga gukekwaho uruhare muri uru rupfu.

Uyu mwana yapfuye taliki 14, Mutarama, 2022, urupfu rwe rubabaza benshi kuko yari amaze kumenyakana ‘mu rugero runaka.’

Yaguye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro kwa Mukase kuko yari yarasize Nyina mu Karere ka Bugesera ajya kubana na Se wari warashatse undi mugore, bakaba batuye hafi y’aho Akeza yigaga.

- Advertisement -

Byari mu buryo bwo kumwegereza ishuri.

The New Times yatangaje ko Nyina w’uriya mwana yitwa Agathe Niragire n’aho Se yitwa Florien Rutiyomba.

Uyu yari yarashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Mukase wa Akeza

Muri ba bagore babiri bafashwe nyuma y’urupfu rw’umwaka Akeza Rutiyomba, umwe yaje kurekurwa n’ubushinjacyaha ariko undi aguma mo.

Uwakomeje gufungwa we yaraye ahakanye ibyo aregwa avuga ko umwana Akeza atari we wamwishe, ahubwo yaguye kwa muganga.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bufite ibimenyetso bifatika byerekana ako uriya mwana yishwe kandi uwamwishe ‘yari yarabigambiriye.’

Ubushinjacyaha kandi buvuga iby’uko uriya mwana yaguye mu kidomoro ari kucyurira ngo avome amazi nta shingiro  bifite kuko ngo cyamusumbaga cyane.

Ikindi ngo ni uko ku mwaka itanu y’amavuko, uriya mwana yari akuze bihagije k’uburyo atakwiyahura.

Ucyekwaho uruhare mu rupfu rwa Akeza afungiye muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Bikekwa Ko Umwana Akeza Elisie Wavuzweho Kugwa Mu Kidomoro Agapfa Ahubwo Yishwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version