Bikekwa Ko Umwana Akeza Elisie Wavuzweho Kugwa Mu Kidomoro Agapfa Ahubwo Yishwe

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabwiye Taarifa ko hari impamvu zikomeye zituma bikekwa ko hari abantu bagize uruhare mu rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka itanu witwa Akeza Elisie Rutiyomba uherutse gupfa bikavugwa ko yaguye mu kidomoro kirimo litiri 200 z’amazi.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo inkuru mbi yageze kuri benshi y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka itanu byavugwaga ko yaguye mu kidomoro cyarimo litiro 200 z’amazi. Abatabaye ngo basanze yapfuye.

Icyo gihe icyatangaje abantu ni uko uriya mwana yari muremure k’uburyo yasumbaga iriya domoro bityo bikaba bigoye kwiyumvisha uko yaba yarakirohamyemo.

Yaguye kwa  Se wabanaga na Mukase[w’uyu mwana] mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro.

- Advertisement -

Akeza Elisie Rutiyomba yari asanzwe afite Nyina ariko utarabanaga na Se.

Ubugenzacyaha butangaza ko bwakoze iperereza bucyumva ariya makuru, hakorwa ibyo abagenzacyaha bita ‘Crime Scene reconstruction’, ibi bikaba bivuze ko hageragejwe  kureba uko icyaha cyaba cyakozwe.

Iyi ‘Crime Scene reconstruction’ ngo  yagaragaje ko hari ‘impamvu zikomeye’ zituma hakekwa ‘abantu babiri’ ko ari bo bashobora kuba bafite uruhare mu rupfu rw’uwo mwana.

Abo bantu bafashwe ni Mukase w’uriya mwana  n’umukozi wakoreraga muri ruriya rugo.

Nyuma umurambo w’uwo mwana warajyanywe mu Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hakorerwe isuzuma.

Abakekwaho uruhare mu rupfu rw’uriya mwana bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kanombe.

Ubu bakaba bafungiye Kanome RIB Post. Iperereza rikaba rikomeje.

Agiye gushyingurwa…

Gahunda y’igikorwa cyo kumusezeraho bwa nyuma kuri uyu mwana twabonye yerekanaga ko saa tatu za mu gitondo(09h00) ari bwo umurambo we wavanywe mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, saa tanu ukagezwa mu rugo mu Busanza i Kanombe.

Nyuma y’isaha imwe ni ukuvuga saa sita(12h:00) inshuti n’abavandimwe bakamusezeraho mbere y’uko umurambo ujyanwa mu rusengero rw’Abadiventisiti mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo ukahagera saa saba zuzuye( 13h00).

Guhera saa saba kugeza saa cyenda z’amanywa haraba imihango y’amasengesho no gusezera kuri Akeza.

Umurambo uragezwa ku irimbi rwa Rusororo hagati ya saa cyenda z’amanywa na saa kumi z’umugoroba((15h00-16h00) ushyingurwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version