Umugore Uheruka Gutandukana Na Jeff Bezos Yarongowe N’Umwalimu

MacKenzie Scott uheruka gutandukana n’umuherwe wa mbere ku isi Jeff Bezos, yahise ashaka undi mugabo, umwalimu wa siyansi mu mujyi wa Seattle.

Scott w’imyaka 50 yatandukanye na Bezos mu mwaka wa 2019 muri gatanya yasize amateka ku Isi, ahita ashakana na Dan Jewett.

Nyuma yo gutandukana na Bezos, Scott yahise agumana imigabane muri sosiyete ya Amazon y’ubucuruzi bwo kuri interineti no mu bindi bigo by’uwari umugabo we.

Jewett yemeje ko yashyingiranywe na Scott mu butumwa ku wa Gatandatu bashyize ku rubuga rwa Giving Pledge rushishikariza abaherwe gukoresha igice kinini cy’umutungo wabo mu bikorwa by’ubugiraneza.

- Advertisement -

Yagize ati “Nashyingiranywe n’umwe mu bantu b’abagiraneza kandi b’imfura nabashije kumenya – nkaba nifatanyije na we mu kwiyemeza gukoresha igice kimwe cy’ubutunzi mu gufasha abandi.”

Mu myirondoro ye ku rubuga rwa Amazon, havugwamo ko Scott “aba muri Seattle hamwe n’abana be bane, n’umugabo we Dan.”

Uku kubana kubayeho nyuma y’uko Scott na Bezos batandukanye nyuma y’imyaka 25 bari bamaranye. Ni ugutandukana kwasize Scott ari umwe mu baherwe kuko ubu afite umutungo wa miliyari $53.

Scott yiyemeje ko igice kinini cy’umutungo we kizajya gishyirwa mu bikorwa by’ubugiraneza, ndetse ko kubana na Dan ntacyo bizahindura. Urugero ni mu Ukuboza mu mwaka ushize aho yatanze miliyari $4.2 mu miryango 384.

Jeff Bezos abarwa nk’umukire a mbere ku isi, utunze miliyari $177.9. MacKenzie Scott we aza ku mwanya wa 23 na miliyari $53.4.

Mu itangazo abo bombi banyujije ku rukuta rwa Twitter rwa Bezos muri Mutarama 2019 ubwo batangazaga ko bagiye gutandukana, bavuze ko banzuye ko buri umwe atangira inzira ye nshya nubwo bazakomeza gukorana. Gusa ntibatangaje impamvu y’iki cyemezo bafashe.

Bati “Twafashe umwanzuro wo gutandukana ariko tukazakomeza kubaho ubuzima dusangiye nk’inshuti.”

“Twumva ari amahirwe akomeye kuba twaramenyanye kandi twishimiye buri mwaka mu yo twamaranye yose.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version