Umugore Wa Perezida Wa Haïti Yagize Icyo Atangaza Ku Iyicwa Rye

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Haïti, Martine Moïse yavuze ko iyicwa ry’umugabo we ryakozwe ‘mu kanya nk’ako guhumbya.’

Ni ubutumwa aherutse gutambutsa kuri Twitter akoresheje ijwi rye yahacishije.

Mu ijwi ryumvikanisha agahinda, avuga ko umugabo we yaguwe gitumo, araraswa k’uburyo atabonye uburyo bwo kuvuga n’ijambo na rimwe.

Perezida Jovenel Moïse yishwe tariki 07, Nyakanga, 2021 arashwe n’abantu bivugwa ko bageraga kuri 28.

- Advertisement -

Abenshi mu bamaze gufatwa ni abanyamahanga, ariko haracyashakishwa n’abandi.

Umugore we witwa Martine Moïse new yakomerekejwe n’amasasu, ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro biri i Miami, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ku wa Gatandatu hari ubutumwa yatambukije ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko n’ubwo arwaye ariko akomeje akazi ke.

Abantu benshi bumvise ijwi rye, bemeje ko ari we, atari undi uwo ari we wese.

Yagize ati: “ Mu mwanya nk’uwo guhumbye abantu binjiye mu rugo rwacu barasa umugabo wanjye k’uburyo atabonye n’uko agira ijambo na rimwe avuga.”

Martine yavuze ko abishe umugabo we ari abantu babi kandi bazi gutegura igitero kuko ngo urebye uko bagikoze n’ubugome bagikoranye, ari ibintu bitakorwa n’umuswa.

Ngo yazize impamvu za Politiki…

Martine Moïse yavuze ko umugabo we nta kindi yazize uretse impamvu za politiki.

Avuga ko impamvu za Politiki yazize zirimo iy’uko yagize uruhare mu gutuma Itegeko nshinga rihinduka.

Ngo kurihindura byatumye agira imbaraga nyinshi za Politiki, bituma hari abatabyishimira bahitamo kumuhitana.

Martine Moïse avuga ko n’ubwo ababaye ariko agomba gukora uko ashoboye igihugu cye kigakomeza kubaho.

Ati: “ Ntabwo nzareka ngo igihugu cyanjye ngo gihinduke umwanda. Nzakora uko nshoboye bariya bagizi ba nabi bakurikiranwe kuko  sinareka ngo amaraso y’umugabo wanjye ameneke hanyuma birangirire aho!”

Haïti ishobora gusubira mu bihe by’akaga…

Iki gihugu gisanzwe kiri mu bibazo bya Politiki.

Reuters iherutse kuvuga  ko  inshuro nyinshi igisirikare cya Haïti cyagiye kivanga mu bibazo bya Politiki byayo, kikabikora kivuga ko kiri gusubiza ibintu mu buryo.

Moïse yayoboye kiriya gihugu mu bihe bimeze nk’ibi ndetse hari bamwe bamushinjaga kwimika ruswa.

Ikindi kivugwa ko cyari ikibazo muri kiriya gihugu ni uko Bwana Jovenel Moïse aterekaga abatavuga rumwe nawe n’ingabo za kiriya gihugu igihe yumva azavira ku butegetsi.

Abatavuga rumwe nawe bamushinjaga ko yananiwe gutegura amatora yo muri 2019 kugeza ubwo COVID-19 yadutse ibintu byose bigahagarara.

Kudategura Amatora ngo abe nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga ryo mu mwaka wa 1987 hari abavuga ko byarakaje bamwe mu basirikare bakuru muri kiriya gihugu n’abanyapolitiki bakomeye.

Ikindi gishobora kuba kiri inyuma y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse ni uko hari ibyigeze gutangazwa ko yatumije muri Venezuela ibikomoka kuri Petelori bitujujje ubuziranenge ku giciro gito.

Amafaranga yari agenewe kugura ibikomoka kuri Petelori bifite ubuziranenge

Si ubwa mbere bari bashatse kumuhitana…

Abanyarwanda bavuga ko ntawe urusimbuka rwamubonye. Aha baba bavuga urupfu. Perezida Jovenel Moïse mu minsi ishize yamenye ko hari abateguraga umugambi wo kumuhirika aburizamo uwo mugambi.

Hafunzwe abantu 23.

Haïti ni kimwe mu bihugu bifite abaturage bakennye ku isi kurusha abandi.

Ibibazo bya Politiki byarayidindije.

Iki gihugu kandi kigeze kwibasirwa n’umutingito muri 2010 bidatinze haza inkubi yise Matayo( Matthew Hurricane) isubiza ibintu irudubi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version