Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugore Wa Perezida Wa Haïti Yagize Icyo Atangaza Ku Iyicwa Rye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umugore Wa Perezida Wa Haïti Yagize Icyo Atangaza Ku Iyicwa Rye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 July 2021 10:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Haïti, Martine Moïse yavuze ko iyicwa ry’umugabo we ryakozwe ‘mu kanya nk’ako guhumbya.’

Ni ubutumwa aherutse gutambutsa kuri Twitter akoresheje ijwi rye yahacishije.

Mu ijwi ryumvikanisha agahinda, avuga ko umugabo we yaguwe gitumo, araraswa k’uburyo atabonye uburyo bwo kuvuga n’ijambo na rimwe.

Perezida Jovenel Moïse yishwe tariki 07, Nyakanga, 2021 arashwe n’abantu bivugwa ko bageraga kuri 28.

Abenshi mu bamaze gufatwa ni abanyamahanga, ariko haracyashakishwa n’abandi.

Umugore we witwa Martine Moïse new yakomerekejwe n’amasasu, ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro biri i Miami, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ku wa Gatandatu hari ubutumwa yatambukije ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko n’ubwo arwaye ariko akomeje akazi ke.

Abantu benshi bumvise ijwi rye, bemeje ko ari we, atari undi uwo ari we wese.

Yagize ati: “ Mu mwanya nk’uwo guhumbye abantu binjiye mu rugo rwacu barasa umugabo wanjye k’uburyo atabonye n’uko agira ijambo na rimwe avuga.”

Martine yavuze ko abishe umugabo we ari abantu babi kandi bazi gutegura igitero kuko ngo urebye uko bagikoze n’ubugome bagikoranye, ari ibintu bitakorwa n’umuswa.

Ngo yazize impamvu za Politiki…

Martine Moïse yavuze ko umugabo we nta kindi yazize uretse impamvu za politiki.

Avuga ko impamvu za Politiki yazize zirimo iy’uko yagize uruhare mu gutuma Itegeko nshinga rihinduka.

Ngo kurihindura byatumye agira imbaraga nyinshi za Politiki, bituma hari abatabyishimira bahitamo kumuhitana.

Martine Moïse avuga ko n’ubwo ababaye ariko agomba gukora uko ashoboye igihugu cye kigakomeza kubaho.

Ati: “ Ntabwo nzareka ngo igihugu cyanjye ngo gihinduke umwanda. Nzakora uko nshoboye bariya bagizi ba nabi bakurikiranwe kuko  sinareka ngo amaraso y’umugabo wanjye ameneke hanyuma birangirire aho!”

Haïti ishobora gusubira mu bihe by’akaga…

Iki gihugu gisanzwe kiri mu bibazo bya Politiki.

Reuters iherutse kuvuga  ko  inshuro nyinshi igisirikare cya Haïti cyagiye kivanga mu bibazo bya Politiki byayo, kikabikora kivuga ko kiri gusubiza ibintu mu buryo.

Moïse yayoboye kiriya gihugu mu bihe bimeze nk’ibi ndetse hari bamwe bamushinjaga kwimika ruswa.

Ikindi kivugwa ko cyari ikibazo muri kiriya gihugu ni uko Bwana Jovenel Moïse aterekaga abatavuga rumwe nawe n’ingabo za kiriya gihugu igihe yumva azavira ku butegetsi.

Abatavuga rumwe nawe bamushinjaga ko yananiwe gutegura amatora yo muri 2019 kugeza ubwo COVID-19 yadutse ibintu byose bigahagarara.

Kudategura Amatora ngo abe nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga ryo mu mwaka wa 1987 hari abavuga ko byarakaje bamwe mu basirikare bakuru muri kiriya gihugu n’abanyapolitiki bakomeye.

Ikindi gishobora kuba kiri inyuma y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse ni uko hari ibyigeze gutangazwa ko yatumije muri Venezuela ibikomoka kuri Petelori bitujujje ubuziranenge ku giciro gito.

Amafaranga yari agenewe kugura ibikomoka kuri Petelori bifite ubuziranenge

Si ubwa mbere bari bashatse kumuhitana…

Abanyarwanda bavuga ko ntawe urusimbuka rwamubonye. Aha baba bavuga urupfu. Perezida Jovenel Moïse mu minsi ishize yamenye ko hari abateguraga umugambi wo kumuhirika aburizamo uwo mugambi.

Hafunzwe abantu 23.

Haïti ni kimwe mu bihugu bifite abaturage bakennye ku isi kurusha abandi.

Ibibazo bya Politiki byarayidindije.

Iki gihugu kandi kigeze kwibasirwa n’umutingito muri 2010 bidatinze haza inkubi yise Matayo( Matthew Hurricane) isubiza ibintu irudubi.

TAGGED:AbicanyifeaturedHaitiPerezidaPolitikiUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yafashe Ibilo 60 By’Urumogi Rwari Rumaze Kwinjizwa Mu Rwanda
Next Article Ibizamini Bya Leta Byatangiye, Abarwaye COVID-19 Bashyirirwaho Uburyo Bwihariye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?