Polisi Yafashe Ibilo 60 By’Urumogi Rwari Rumaze Kwinjizwa Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo w’imyaka 48, wafatanwe ibilo 60 by’urumogi, udupfunyika twarwo 50, amacupa 652 y’amavuta yo kwisiga atemewe ya Mukorogo, amacupa 90 y’amavuta yo mu bwoko bwa movit, imikebe 6 y’amata ya Nido na garama 900 z’ayo mata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uwo mugabo yafashwe ku wa 10 Nyakanga, mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke. Yafashwe biturutse ku makuru y’abaturage.

Yagize ati “Abaturage nibo bahaye amakuru abapolisi bababwira ko hari umuntu ugiye kuvana ibicuruzwa bya magendu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata uriya muntu.”

CIP Karekezi yavuze ko asanzwe  ari umushoferi wa sosiyeti icuruza gaz, yari ashinzwe kuvana amacupa ya gaz mu Mujyi wa Kigali ayajyana mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi nyuma akagarukana amacupa arimo ubusa.

- Advertisement -

 

Ubwo yari ageze i Gihundwe yapakuruye amacupa ya Gaze apakiramo ruriya rumogi, amavuta ya mukorogo n’amata ya Nido.

CIP Karekezi yakomeje ati “Abapolisi bakimara kubimenya bahise bashyira bariyeri mu muhanda mu Kagari ka Giheke Umudugudu wa Uwimana ari naho yafatiwe mu cyuho ahetse biriya bintu.”

Uwari umuhaye ibyo bintu nawe arimo gushakishwa. Uwo mugabo ngo yagombaga kubipakururira mu gipangu kiri i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali agahembwa 200 Frw.

CIP Karekezi yakanguriye abacuruzi bagifite imyumvire yo gukora ubucuruza butemewe n’amategeko ko babireka kuko amayeri bakoresha yamenyekanye kubera imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage.

Yashimie abaturage batanze amakuru yatumye uriya muntu afatwa, abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Kamembe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version