Umugore Wa Perezida W’u Burundi Yakiriye Ambasaderi W’u Butaliyani

Angéline Ndayishimiye Ndayubaha Madamu wa Perezida w’u Burundi kuri uyu wa Gatatu taliki 09, Werurwe, 2022 yakiriye Ambasaderi w’u Butaliyani mu Burundi witwa Massi Mazzanti.  Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Burundi.

Madamu Ndayishimiye yashinze kandi ikigo cyo kwita ku batishoboye yise ‘Umugiraneza Action Bonne’.

U Burundi buyobowe na Evariste Ndayishimiye buri kwiyubaka gahoro gahoro binyuze mu gutsura umubano n’amahanga harimo n’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, u Bushinwa, Israel n’ibindi.

- Advertisement -

Nta gihe kinini gishize Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye mu Biro bya Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia akaba ari nawe uhagarariye inyungu za Israel mu Burundi witwa Aleligne Admasu.

Mu mwaka wa 2021 Perezida w’u Burundi nabwo yakiriye uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Burundi baganira uko umubano w’impande zombi ‘wakongera’ kuba mwiza.

Mbere y’umwaka wa 2015, Ubumwe bw’u Burayi bwari bubanye neza n’u Burundi.

Byaje kugenda nabi uwo uwahoze abuyobora witwa Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga manda itaravuzweho rumwe bikaza guteza imidugararo mu gihugu  ndetse ikagwamo abantu benshi abandi bagahunga.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden  nawe mu mpera z’umwaka wa 2021 yakuyeho ibihano byafatiwe u Burundi mu 2015, kubera impinduka zimaze kuba mu gihugu ku butegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ni ibihano byafashwe ubwo igihugu cyari cyugarijwe n’ibibazo bishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itaravugwagaho rumwe, iteza imvururu zagejeje kuri kudeta yapfubye.

Mu itangazo Biden yasohoye taliki 18 Ugushyingo 2021, yavuze ko yafashe iki cyemezo ashingiye ku mpinduka zimaze kuba mu Burundi, akuraho iteka ryagenaga ibihano ryashyizweho ba Barack Obama mu 2015.

Mu byo ryateganyaga harimo gufatira imitungo n’inyungu bya bamwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi biri muri Amerika n’ibihano bijyanye na viza zo kujya muri icyo gihugu.

Barimo uwari Minisitiri w’Umutekano Alain Guillaume Bunyoni – ubu ni Minisitiri w’Intebe w’u Burundi – na Godefroid Bizimana wari umuyobozi muri Polisi y’u Burundi – ubu ni umuyanama wa Perezida – bazira uruhare bagize mu gukurikirana abigaragambyaga.

Abandi ni Godefroid Niyombare wayoboraga Urwego rw’iperereza washinjwe gushaka guhirika ubutegetsi agahunga na Cyrille Ndayirukiye wari Minisitiri w’Ingabo uheruka gupfira muri gereza, kubera uruhare bagize mu guteza imvururu mu gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version