Umugore W’i Rutsiro Yafatanywe Urumogi Rufite Agaciro Karenga Miliyoni 3 Frw

Umugore w’imyaka 31 aherutse gufatirwa mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro afatanwa udupfunyika 3, 117 tw’urumogi. Twose dufite agaciro karenga miliyoni 3 Frw kuko agapfunyika kamwe (boule) kagura arenga Frw 1000.

Polisi y’u Rwanda yamufashe ku wa Mbere tariki 10, Mutarama, 2022 imufatira mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Kabujenje, Umurenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’i Burengerazuba.

Umugore wafashwe ngo yari ashyiriye  urumogi abakiliya be b’i Karongi nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi abivuga.

Uriya mugore yari avanye urumogi muri Rubavu arucisha i Rutsiro arujyanye i Karongi nk’uko Polisi ibivuga

Ati: “[…] yafatiwe kuri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe i Kamabuye mu muhanda Rubavu-Karongi. Yari ari mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange abapolisi barayisaka bamusangana urwo rumogi yaruhishe mu gikapu cye.”

- Advertisement -

Polisi ivuga ko ubwo uriya mugore yasakwaga, bamusanganye urumogi yarurengejeho ibirayi nk’umucuruzi cyangwa umuguzi wabyo.

Nyuma yo gufatwa yeruriye Polisi ko ruriya rumogi yari arukuye mu Karere ka Rubavu, arucisha muri Rutsiro ashaka kuzarujyana muri Karongi.

CIP Karekezi aburira  abantu bakora ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge , akabibutsa ko uwububa abonwa n’uhagaze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi

Avuga ko amakuru y’ibyo bakora azatangwa bashakishwe bafatwe.

Uriya mugore yashyikirijwe  Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version