Muri Marocco habereye ibintu bidasanzwe . Umugore witwa Halima Cissé ukomoka muri Tumbuktu muri Mali aherutse kwibaruka impanga icyenda mu gihe kwa muganga bari baramusuzumye basanga atwite impanga zirindwi!
Abaganga bamubyaje bafite impungenge ko bose batazabaho kubera ibilo bike bavukanye.
Iyi niyo mpamvu basabye uriya mugore kuba aretse gutaha, abana be bakitabwaho mu gihe gikwiye.
Madamu Halima Cissé yibarutse abakobwa batanu n’abahungu bane.
Ikintu kiza ni uko Halima akiri muto kuko afite imyaka 25 y’amavuko, kuko kubyara impanga ukuze biragora kandi bikaba byagira inguruka ku mubyeyi
Yabyaye abazwe.
Abaganga bamusabye kuzataha iwe muri Mali nyuma y’ibyumweru birindwi, amaze gukomera umugongo n’abana be bafite ibilo byatuma bakura neza n’ubwo bigoye.
Minisitiri w’ubuzima muri Mali witwa Fanta Siby yavuze ko ubuzima bw’uriya mugore n’abana be bumeze neza muri rusange ariko ko agomba gukomeza kwitabwaho.
Nyuma yo kubyara abazwe, Madamu Cissé yaravuye cyane ariko yongerwa amaraso, ubu ari kugarura agatege.
Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko bariya bana bavutse habura ibyumweru bitatu ngo amezi icyenda yuzure.
Nyina yabanje kitabwaho na bimwe mu bitaro byo mu gihugu cye mbere y’uko yurizwa indege akajyanwa muri Marocco ahari ibitaro bikomeye kurushaho.
Marocco, Israel na Cuba biri mu bihugu bya mbere ku isi bifite abaganga benshi kandi b’abahanga.
Madamu Cissé abaye umugore wa mbere mu mateka y’isi ubyaye impanga nyinshi.
Uwari usanganywe aka gahigo ni Umunyamerika kazi ufite inkomoko yo muri Australia witwa Nadya Denise Doud-Suleman wabyaye impanga umunani ariko abenshi muri abo bana bapfuye bakiri bato.
Yababyaye muri 2009.
Abaganga babyaje Madamu Cissé bakoranye imbaraga nyinshi n’ubwitonzi kugira ngo ziriya mpanga zose zivuke neza kandi ari nzima.
Ni abaganga bo mu bitaro bya Ain Borja mu Mujyi wa Casablanca. Itsinda ryabo ryari rihagarariwe na Dr Yazid Mourad.
Abenshi muri bariya bana bari guhumeka babifashijwemo n’ibyuma bibongerera umwuka.
Dr Mourad avuga ko hari amahirwe angana na 80% y’uko bariya bana bazabaho mu minsi yabo ya mbere.
Ubu bose bari mu byuma bigomba kubashyushya kuko Nyina atabona uko abonsa muri iki gihe kugira ngo babone amashereka n’ubushyuhe bwo mu gituza cye.