Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugore Yafatanywe Ibilo 319 Bya Magendu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umugore Yafatanywe Ibilo 319 Bya Magendu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 August 2023 7:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Turere twa Rubavu na Rusizi yafatanye umugore inkweto n’imyenda bya magendu bifite ibilo 484.

Umugore wafashwe aracyari muto kuko afite imyaka 27 y’amavuko, akaba yarafatiwe mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu.

We yafatanywe ibilo 319 by’inkweto za magendu, ariko afatanwa n’umusore w’imyaka 22 ufite yikoreye ibilo 75 by’imyenda ya Caguwa yari avanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ku rundi ruhande, hafashwe undi musore wari ufite ibilo 90 bya caguwa, we yafatiwe mu Mudugudu w’Ituze, Akagari ka Pera, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Ba nyiri magendu barirutse hafatwa uwo musore.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi,  yavuze ko byafashwe mu masaha ya mu gitondo kare kare!

Amakuru Polisi yari yahawe n’abaturage niyo yayifashije kubata muri yombi.

Yagize ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryahawe amakuru n’umuturage  saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ko mu Mudugudu wa Rebero  hari ahantu hazwi nko mu mpuzamahanga hagurishirizwa magendu y’imyenda n’inkweto. Abapolisi bihutiye kuhagera, bahasanga umugore ufite umufuka urimo inkweto zipima Kgs 319 ahita afatwa.”

Ngo ntibyarangiriye aho kuko nyuma y’amasaha abiri n’igice, mu Mudugudu wa Ruvumbu mu Kagari ka Murambi nako ko mu Murenge wa Rubavu, haje gufatirwa umusore wari wikoreye magendu y’imyenda ya caguwa ipima Kgs 75 yari akuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nyuma yo gufatwa yavuze ko yari ahawe ikiraka n’umucuruzi yari asize muri Congo, bari bavuganye ko ari  bumuhembe bahuriye mu Rwanda.

SP Karekezi yavuze ko kuri uwo munsi kandi no mu Kerere ka Rusizi ahagana ku isaha ya saa tatu za mu gitondo hafatiwe caguwa ipima Kgs 90.

Icyo gihe ngo ba nyirayo biteguraga kuyijyana mu isoko rya Bugarama, ariko bo baburirwa irengero kuko bahise batoroka babonye inzego z’umutekano ubu bakaba bari gushakishwa.

SP Karekezi yashimiye abaturage batanga amakuru atuma abishora mu bucuruzi bwa magendu bafatwa.

Abakora magendu  bo babwiwe ko agapfa kaburiwe ari impongo.

TAGGED:MagenduPolisiRubavuRusiziUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umufana Wa Rayon Aravugwaho Kwica Uwari Uje Kumukiza N’Uwa APR
Next Article Kigali: Hari Abamotari Batumva Impamvu Yo Gucana Amatara Ya Moto Ku Manywa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?