Umugore Yafatanywe Ibilo 319 Bya Magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Turere twa Rubavu na Rusizi yafatanye umugore inkweto n’imyenda bya magendu bifite ibilo 484.

Umugore wafashwe aracyari muto kuko afite imyaka 27 y’amavuko, akaba yarafatiwe mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu.

We yafatanywe ibilo 319 by’inkweto za magendu, ariko afatanwa n’umusore w’imyaka 22 ufite yikoreye ibilo 75 by’imyenda ya Caguwa yari avanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ku rundi ruhande, hafashwe undi musore wari ufite ibilo 90 bya caguwa, we yafatiwe mu Mudugudu w’Ituze, Akagari ka Pera, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

- Kwmamaza -

Ba nyiri magendu barirutse hafatwa uwo musore.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi,  yavuze ko byafashwe mu masaha ya mu gitondo kare kare!

Amakuru Polisi yari yahawe n’abaturage niyo yayifashije kubata muri yombi.

Yagize ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryahawe amakuru n’umuturage  saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ko mu Mudugudu wa Rebero  hari ahantu hazwi nko mu mpuzamahanga hagurishirizwa magendu y’imyenda n’inkweto. Abapolisi bihutiye kuhagera, bahasanga umugore ufite umufuka urimo inkweto zipima Kgs 319 ahita afatwa.”

Ngo ntibyarangiriye aho kuko nyuma y’amasaha abiri n’igice, mu Mudugudu wa Ruvumbu mu Kagari ka Murambi nako ko mu Murenge wa Rubavu, haje gufatirwa umusore wari wikoreye magendu y’imyenda ya caguwa ipima Kgs 75 yari akuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nyuma yo gufatwa yavuze ko yari ahawe ikiraka n’umucuruzi yari asize muri Congo, bari bavuganye ko ari  bumuhembe bahuriye mu Rwanda.

SP Karekezi yavuze ko kuri uwo munsi kandi no mu Kerere ka Rusizi ahagana ku isaha ya saa tatu za mu gitondo hafatiwe caguwa ipima Kgs 90.

Icyo gihe ngo ba nyirayo biteguraga kuyijyana mu isoko rya Bugarama, ariko bo baburirwa irengero kuko bahise batoroka babonye inzego z’umutekano ubu bakaba bari gushakishwa.

SP Karekezi yashimiye abaturage batanga amakuru atuma abishora mu bucuruzi bwa magendu bafatwa.

Abakora magendu  bo babwiwe ko agapfa kaburiwe ari impongo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version